Kugira ngo wumve ko igitsina ari ingenzi, hari uherutse kumbwira ko aramutse ari uhitamo mu mahitamo abiri yaba yahawe, yahitamo kubura ukuguru aho kubura iriya ntwaro Abafaransa bita ukuguru kwa gatatu kwamugaye (une troisième jambe atrophiée.)
Ariko umuntu aribaza ngo ni ryari gihagarara gukura? Gikura vuba ryari?
Igitsina cy’umugabo gitangira gukura ku muvuduko wo hejuru kuva ku myaka icyenda kugeza ku myaka 14 bigizwemo uruhare n’imisemburo iba yakozwe n’umubiri.
Hagati y’iyi myaka ni bwo ubwonko bw’umuntu butangira gukangura uburyo buzwi nka ‘hypothalamic–pituitary–gonadal (HPG)’.
Ni ukuvuga ubwonko bwawe butangira kohereza amakuru ategeka umubiri kongera umusemburo wa ‘testosterone’ mu bahungu.
Uyu musemburo uhindura byinshi muri ibi bihe by’ubugimbi. Ni ubwo umwana atangira gukuza ubugabo bwaba ubwo hejuru (penis) n’ubwo hasi (testicules), kuniga ijwi, kongera uburebure, kumera imisatsi ahantu hatandukanye harenze ku mutwe, kongera imbaraga n’ibindi.
Muri iki gihe ni bwo umusore aba atangiye kwinjira mu bihe bimugira mukuru. Igitsina cye gitangira kugabanya umuvuduko kuva ku myaka 16 kugeza ku myaka 21. Abahanga bavuga ko umuntu agera ku ngano y’igitsina azagira ubuzima bwe bwose, ageze ku myaka iri hagati ya 18 na 21.
Ni ukuvuga ko ingano y’icyo ufite ku myaka 23 kuzamura iba ari iyo keretse umuntu akoze ubundi buryo bukigira kinini.
Muri iki gihe ni na bwo ubugabo bwo hasi (testicules) bugenda bukura bukaniyongera mu ngano, imisatsi yo ku gitsina na yo igatangira gukura.
Ingano y’igitsina kandi ntishingira ku gihe cyatangiye gukurira ahubwo ishingira ku ngano y’imisemburo yarekuwe mu gihe cy’ubugimbi.
Impuzandengo y’ingando y’igitsina kitahagurutse ni santimetero ziri hagati ya 8,6 na 9,4. Igitsina cyafashe umurego cyo kingana na santimetero ziri hagati ya 13 – 14,5. Mu bugari, igitsina cyafashe umurego kiba kingana n’umuzenguruko wa santimetero 8,9-9,9.
Hari benshi bakunze kuzahazwa n’ingano y’ibitsina byabo baba bafite bito ugasanga barahangayitse mu buryo bukomeye. Nyamara uko guhangayika ni u’ubusa.
Impamvu ni uko nk’ingano y’igitsina kitafashe umurego itagaragaza iy’icyafashe umurego. Bivuze ko umuntu ashobora kuba afite igito kitafashe umurego akagira kinini cyane cyawufashe.
Ikindi ku bijyanye no gushimisha uwo mwashakanye burya ntabwo ingano y’igitsina ari ishingiro kuko icy’ingenzi ari ibyishimo kandi uburyo bwo kubigeraho buratandukanye kandi ntibushingira ku ngano gusa.
Kimwe mu bizahaza ingano y’igitsina cy’umugabo ni indwara izwi nka ‘micropenis syndrome’. Biba ku bana bafite igitsina gito kiri munsi y’ingano isanzwe.
Ni ha kandi umwana aba afite igitsina kireshya na santinmetero 2,7 kandi aba agomba kuba afite byibuze santimetero kuva kuri 2,7 kugeza kuri enye. Ufite ikibazo kandi aba afite igitsina gifite umuzenguruko uri munsi ya santimetero 0,8 kandi uba ugimba kuba hagati ya santimetero 0,8 kugeza kuri 1,2.
Biterwa n’imisemburo mike mu mubiri. Iyo bice by’ubwonko (the pituitary gland or hypothalamus) bitatanze amakuru ahagije. Aya makuru ni yo ategeka umubiri gukora imisemburo nka ‘testosterone’ ifasha kugira ngo igitsina gikure. Iyo ayo makuru yabaye make ntabwo ubugabo bukura nk’uko busanzwe. Ngayo nguko!



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!