00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ngoma: Umukobwa yabenzwe ku munsi w’ubukwe azira kubeshya ko yarangije kaminuza

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 25 June 2026 saa 09:24
Yasuwe :

Umukobwa wo mu Karere ka Ngoma mu Murenge wa Gashanda yabenzwe habura amasaha make ngo akore ubukwe nyuma yo kuvumburwa ko yiga mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, bakanasanga afite umwana w’imyaka ine nyamara yari yarabwiye umusore biteguraga kubana ko akiri inkumi ndetse yanarangije kwiga kaminuza.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Kamena 2026 ni bwo uyu mukobwa wo mu Murenge wa Gashanda mu Kagari ka Mutsindo yari busezeranire mu Murenge wa Kazo n’umusore wo muri uyu Murenge mu Kagari ka Birenga, nyuma y’igihe kinini bakundana.

Uyu mukobwa n’uyu musore bari baramenyesheje ababyeyi ndetse n’inshuti n’abavandimwe ko bafite ubukwe uyu munsi, aho bari gusezerana mu murenge.

Nyuma yo gusezerana byari biteganyijwe ko indi mihango ikomereza mu rugo ahandi bari barashatse ndetse umusore yari yaranamaze gutanga inkwano ku buryo inshuti n’ababyeyi bumvaga nta cyasibya ubukwe.

Abaturage batunguwe n’uko ubwo bukwe bwapfuye ku munota wa nyuma ariko hamenyekana amakuru ko n’umukobwa amaze iminsi ibiri aburiwe irengero nyuma yo kubengwa n’umusore bari bagiye gushakana.

Umuyobozi wo mu nzego z’ibanze utifuje ko amazina ye agaragara muri iyi nkuru yabwiye IGIHE ko icyatumye ubu bukwe bupfa, ari ukuba umusore yari yarabeshywe n’uyu umukobwa bari bagiye kubana ko yarangije kwiga kaminuza ndetse ko afite n’akazi.

Ati “Uwo musore yari amaze igihe avugana n’uwo mukobwa cyane, yari azi ko umukunzi we yarangije kwiga kaminuza kuko ngo ni ko yamubwiraga, umusore rero ejo bundi aho batangiriye gutegura ubukwe yamenye ko umukobwa atigeze ayiga, amenya ko yiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye. Ikindi yamenye ko uwo mukobwa yanabyariye iwabo afite umwana w’imyaka ine ahita abivamo.’’

Abaturage bo muri aka Kagari ka Mutsindo na bo bavuga ko batunguwe n’uburyo ubu bukwe bwapfuye nyamara abagombaga guherekeza umukobwa bari bararangije gukodesha imikenyero ndetse ngo bari baranamaze kwenga imitobe izakoreshwa.

Umwe ati “Umukobwa ntiyabwije umuhungu ukuri, yamubeshye ko ari inkumi atabyaye, arongera amubeshya ko arangije kaminuza. Uwo muhungu amukuraho icyizere gusa njye sindabonana n’ababyeyi be ngo babinyibwirire ariko amakuru mfite ni ayo, twanumvise ko inkwano umukobwa yaburiwe irengero azitwaye.’’

Undi mukobwa wari uri mu bazambarira umugeni yagize ati “Twakodesheje imikenyero, ubukwe turabutegura tukajya tunategura inama, twari abakobwa umunani dukodesha imikenyero tuzi ko ibirori bihari, ku wa Mbere ni bwo twayishyuye bigeze kuwa Kabiri dutangira kumva ko ubukwe bwapfuye rero twamenye ko uwo mukobwa yabeshye umuhungu ko ari inkumi kandi yarabyaye, anamubeshya ko yarangije kaminuza kandi abeshya.’’

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashanda, Ngenda Mathias, yabwiye IGIHE ko uwo mukobwa wari ufite ubukwe yamaze kuboneka, aho bakoranye n’inzego zitandukanye bamubona mu Karere ka Rwamagana ari muzima.

Ati “Kuba ari muzima ni byo twishimira na ho kuba yabenzwe nta kintu twabivugaho kuko ntabwo turaganira na bo, gusa ni ibisanzwe agomba kwiyakira.’’

Abaturage bavuga ko bibasigiye isomo ryo kujya bavugisha ukuri abenshi bakaba bavuga ko bidakwiye ko abantu bagiye kubana babeshyana kugeza kuri uru rwego.

Ibiro by'Akarere ka Ngoma

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages