Muri uwo mwaka mu bice bitandukanye bikunze kugaragaramo imbeba nyinshi, hazashyirwa ibinini bigenewe izo mbeba, bigamije kuzifasha kutabyara cyane kugira ngo hirindwe ubwinshi bwazo.
Ni gahunda ubuyobozi bwa New York bushaka gukoresha mu kugabanya imbeba mu mujyi ariko hadakoreshejwe uburyo buzibangamiye cyane cyangwa se bubangamiye urusobe rw’ibinyabuzima.
Muri ibyo binini, hazajya haba harimo imiti ituma imbeba idashobora guhaka mu buryo bworoshye.
Ubu buryo bwatoranyijwe nyuma yo kubona ko gukoresha uburozi busanzwe bwica imbeba, bigira ingaruka no ku zindi nyamaswa.
Umwaka ushize hari aho bagiye gutega imbeba bakoresheje uburozi, igihunyira kibugezeho kiraburya kirapfa kandi atari cyo bashaka ko gipfa.
Ubu buryo bwo gufasha imbeba kutabyara cyane, buzajya bukurikiranwa buri kwezi, harebwa ibinini imbeba zariye n’ibisigaye.
Sosiyete Senestech ikora ibyo binini birinda imbeba kubyara, ivuga ko bimara iminsi 45 mu mubiri w’imbeba. Bivuze ko muri iyo minsi yose imbeba iba idashobora guhaka.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!