Hashingiwe kandi ku makuru y’Ikigo cy’u Burayi gishinzwe iby’Isanzure, hatangajwe ko ibyago byo kuba iri buye ryazagwira Isi ari bike cyane kuko bingana na rimwe kuri 625, mu gihe ku ruhande rwa NASA ho ibipimo bigaragaza ko ibyo byago bingana na rimwe kuri 560.
Iri buye ryahawe izina rya 2023 DW, ryavumbuwe hifashishijwe ibyuma biri ahitwa San Pedro mu butayu bwa Atacama muri Chile.
NASA yavuze ko n’iyo byabaho ko iryo buye rigwa ku Isi, bitateza ibyago byinshi ku mbaga y’abantu, bitewe n’uko ryakwangiza agace gato k’ahantu ryaguye.
Iri buye ryavumbuwe ku wa 26 Gashyantare rifite umurambararo wa metero 50, aho amakuru agaragaza ko rizenguruka mu isanzure rigendera ku muvuduko wa kilometero 25 ku isegonda, rikaba rishobora kuzagwa ku Isi cyangwa rigaca hafi yayo ku wa 14 Gashyantare mu 2046, mu gihe hari andi icyenda ashobora kuzagwa hagati ya 2047 na 2054.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!