00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Namibia: Intare yishe mukerarugendo agiye ku bwiherero

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 31 May 2025 saa 03:17
Yasuwe :

Mu gihe yari mu biruhuko mu nkambi y’ubukerarugendo muri Namibia, umukerarugendo w’imyaka 59 yishwe n’intare.

Uwo mugabo wishwe n’intare yitwa Bernd Kebbel, yari asanzwe ari umucuruzi ariko akunda ibijyanye n’ibidukikije.

Uwo mugabo yari aryamye mu ihema rya ba mukerarugendo ahantu hitaruye, intare iza kuhamusanga iramwivugana. Yamufashe ubwo yari asohotse mu gitondo agiye ku bwiherero.

Abandi bari bacumbitse aho babashije guhunga mu gihe uwo mugabo yari amaze gupfa.

Mu 2023, muri ako gace hari habaruwe intare nkuru zigera kuri 60.

Bernd Kebbel (ibumoso) yishwe n'intare ubwo yari abyutse agiye ku bwiherero

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages