Amakuru IGIHE yamenye ni uko icyo kibazo yakibajijwe ku wa 27 Gicurasi 2022, nyuma y’inama mpuzabikorwa ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru, yigaga ku bibazo bikibangamiye umuryango nyarwanda.
Ikibazo yabajijwe cyari icy’abaturage bo mu Murenge wa Shingiro batishoboye bubakiwe inzu ariko zigatangira kwangirika bidateye kabiri.
IGIHE twashatse kumenya impamvu yaba yarateye iyo myitwarire kuko mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga yagaragazaga Visi Meya Kamanzi imbere ya ‘micro’ z’abanyamakuru bamubaza icyo kibazo akanga kugisubiza.
Visi Meya Kamanzi yagize ati "Nari ndi kuvugana n’abanyamakuru bagera hafi ku icumi, bambazaga ibibazo birimo iby’igwingira n’imirire mibi mu bana bijyanye n’inama twari twahozemo, mu gusoza rero ni bwo umunyamakuru wa Flash yahise ambaza kiriya kibazo. Ako kanya nari ndi gutekereza ku bibazo by’igwingira, inda ziterwa abangavu n’ibindi.”
Akomeza agira ati “Mu by’ukuri sinahise ntekereza kuri icyo. Ariko abanyamakuru n’abaturage bafite uburenganzira bwo guhabwa amakuru ariko n’ubazwa afite uburenganzira bwo gutekereza ku byo agiye kuvuga kuko biba bigomba kuba ari ukuri.
Impamvu ntahise nsubiza icyo kibazo ni uko ntahise ntekereza ku gisubizo ngiye kumuha kuko sinahawe umwanya wo gutekereza ku kibazo agiye kumbaza. Yambajije ikibazo ntafitiye igisubizo mpitamo guceceka kugira ngo ntekereze ku byo nza kumusubiza."
Abajijwe niba nyuma yaba yaragaragaje ubushake mu gusubiza ikibazo yari yabajijwe, yagize ati" Ntabwo yashatse kongera kuvugana nanjye."
Umunyamakuru wa Flash, Umuhoza Honoré, we avuga ko yatunguwe n’uko uwo muyobozi yitwaye akanga gusubiza ibyo abajijwe kandi biri mu nshingano ze, cyane ko yari asanzwe amusubiza.
Yagize ati"Ni inkuru nari maze igihe nkurikirana y’abaturage bo muri Shingiro bubakiwe none amazu akaba yarasadutse yenda kubagwaho, naramubajije araceceka ntegereza igihe kitari munsi y’amasegonda icumi ndongera ndamubaza araceceka mbonye bimeze bityo ndamushimira aragenda."
Ikibazo cy’aba baturage bo mu Murenge wa Shingiro, Kamanzi yavuze ko bakizi kandi bacumbikiwe mu baturanyi mu gihe Akarere kari gushaka uko cyabonerwa igisubizo kirambye.
Yagize ati"Ikibazo cy’abo baturage turakizi; ni inzu ebyiri twabubakiye ariko nyuma aho zubatse haza gutenguka na zo zirasaduka. Ntabwo ari ibya kera kuko byabaye tariki 17 z’uku kwezi biturutse ku mvura nyinshi dufite iri kuduteza n’ibiza. Bacumbikiwe mu baturanyi turi gushaka uko bakwitabwaho ariko tureba niba hasanwa zazindi cyangwa bakwimurwa."
Reba igisubizo Umuyobozi wa @MusanzeDistrict wungirije ushinzwe imibereho myiza Kamanzi Axelle yatanze, nyuma yo kubazwa ku mazu y'abasigajwe inyuma n'amateka batujwe mu Murenge wa Shingiro yatangiye kuriduka ataramara n'umwaka. @RwandaNorth @RwandaLocalGov @gatjmv #Rwanda #RwOT pic.twitter.com/P5fGB7lXXn
— Flash Radio & TV (@flashfmrw) May 30, 2022
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!