Ibyo bigega byagaragaye ku mbuga y’ahari kubakwa umuturirwa ubwo abahakoraga bacukuraga ibyobo bizabafasha gufata amazi y’imvura n’azajya aba yakoreshejwe mu mirimo itandukanye izaba ikorerwa muri iyo nyubako.
Urebye neza ibyo bigega aho byari bitabye ni hafi cyane kuko byari hasi ya metero y’ubujyakuzimu ndetse hari n’umuyoboro w’amazi wabinyuraga hejuru ku buryo ababa barawunyujijemo bakwiye kuba barabonye ibyo bigega.
Bikimara kuboneka, abaturage bakangaranye batangira kugira impungenge bakeka ko ibyo bigega byaba bikirimo lisansi kandi bishaje cyane, ku buryo bakekaga ko bishobora kubateza impanuka zaterwa n’inkongi yabiturukaho.
Icyakora byaje gusangwa nta lisansi ikibibamo bahita bitabaza imashini zicukura bibiri bishyirwa hejuru hasigaramo kimwe hagishakwa uko cyakurwamo.
Bamwe mu baturage babibonye ndetse bamaze igihe kinini mu Mujyi wa Musanze, bemeza ko mu myaka yo muri za 1960 hashyira mu 1970 hahoze sitasiyo ya lisansi yitwaga Fina.
Habiyambere Seleman yagize ati"Njye ikintu nibuka, hano hahoze sitasiyo ya lisansi nko muri 1965 kuko nigaga mu mashuri abanza kandi hano twarahanyuraga. Sinibuka neza igihe yahaviriye kuko umujyi ugenda uhinduka aho wari uzi ikintu ejo ntukihasange, ukahasanga inyubako harahoze ibihuru n’ibindi."
Ndagijimana Passara nawe yagize ati" Hano twajyaga tuza kuhategerereza abashyitsi babaga baje kudusura hari sitasiyo nko muri za 1967 ariko nyuma ntawigeze yongera kubyitaho kuko uko umujyi wateraga imbere haje kubakwa inzu z’ubucuruzi kugeza ubu ubwo bavugururaga umujyi hakaba hagiye ‘etage’.”
Ubwo twakoraga iyi nkuru, ibyo bigega hari gushakwa uko bikurwamo hari n’amakuru yavugaga ko hagitegerejwe imodoka yo kubipakira ngo bihakurwe imirimo yo kuhatunganya ikomeze.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!