00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muri Brésil hashyizweho itegeko ryo gushyingura imbwa hafi ya ba nyirazo

Yanditswe na Isabwe Fabiola
Kuya 12 February 2026 saa 10:19
Yasuwe :

Muri Leta ya São Paulo yo muri Brésil hemejwe itegeko ryemeza ko imbwa n’injangwe zizajya zishyingurwa hafi y’aho ba nyirazo cyangwa abo mu miryango itunze izi nyamaswa bashyinguwe.

Ni tegeko ryatangiye gukoreshwa ku wa 10 Gashyantare 2026.

Iri itegeko rishya ryashyizweho nyuma y’uko hari imbwa yamaze imyaka 10 iba mu irimbi rya São Paulo aho nyirayo yari yarashyinguwe, gusa yaje kugongwa n’imodoka mu 2021 irapfa.

Itangazamakuru ryo muri Brésil ryatangaje ko iyo mbwa yahawe izina rya Bob Coveiro, yitabiriye umuhango wo gushyingura nyirayo mu irimbi rya Taboão da Serra, yanga kuhava ndetse ni yo umuryango wa nyirayo wageragezaga kuyisubiza mu rugo yarangaga ikahagaruka.

Nyuma bahitamo kuyubakira inzu yo kubamo muri iryo rimbi kugeza ipfuye, aho yashyinguwe iruhande rwa nyirayo.

Umwe mu banditse iri tegeko, Eduardo Nóbrega, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yagize ati “Icyatangiye nk’inkuru y’urukundo n’ubudahemuka cyahindutse politiki rusange.”

Umuryango uharanira uburenganzira bw’inyamaswa muri Brésil witwa Patre, watangaje ko wateguye ibikorwa byo kubakira ikibumbano iyi mbwa yigaruriye imitima y’abantu benshi bayimenye.

Ikigo Pet Brasil Institute kigaragaza ko Brésil ari igihugu cya Gatatu ku Isi mu kugira amatungo menshi yo mu rugo kuko agera kuri miliyoni 160.

Muri Brésil hashyizweho itegeko ryo gushyingura imbwa hafi ya ba nyirazo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages