00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu rugo rwa Minisitiri hasanzwe ibiti by’urumogi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 August 2026 saa 11:54
Yasuwe :

Umugabo wa Minisitiri wungirije ushinzwe Umuco mu Birwa bya Maurice, Véronique Leu-Govind, Gulshan Govind, ari gukorwaho iperereza nyuma yo gukekwaho kugira uruhare mu gucuruza urumogi hagati y’Ikirwa cya Réunion n’Ibirwa bya Maurice.

Iki kibazo cyatangiye gukomera nyuma y’uko inzego z’umutekano zo ku Kirwa cya Réunion zifashe ibilo 100 by’urumogi ku wa 26 Nyakanga 2026.

Nyuma y’iri fatwa, abapolisi bo mu ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge mu Birwa bya Maurice bataye muri yombi abantu babiri bakekwaho kugira uruhare muri ubu bucuruzi butemewe n’amategeko. Muri bo harimo Gulshan Govind, umugabo wa Minisitiri wungirije ushinzwe Umuco, Véronique Leu-Govind.

Mu gikorwa cyo gusaka cyakorewe mu rugo rw’umuryango wa Gulshan Govind, abashinzwe iperereza bavumbuyemo ibiti bine by’urumogi. Aba bakekwaho icyaha bakomeje gufungirwa kuri polisi mu gihe iperereza rigikomeje.

Iyi nkuru yakurikiwe n’impaka za politiki kubera ko umwe mu bakekwaho icyaha ari umugabo wa Minisitiri uri muri Guverinoma. Icyakora, Minisitiri w’Intebe w’Ibirwa bya Maurice, Navin Ramgoolam, yavuze ko iperereza rizakomeza nta kwivanga kwa politiki.

Ramgoolam yavuze ko “nta muntu uri hejuru y’amategeko”, ashimangira ko inzego z’ubutabera zizakora akazi kazo mu bwisanzure.

Yavuze kandi ko Véronique Leu-Govind azakomeza kuba muri Guverinoma kuko kugeza ubu nta kimenyetso kiramugaragaza nk’ufite uruhare muri iki kibazo, kandi ko agomba gukomeza gufatwa nk’umwere.

Ishyaka rya Nouveaux Démocrates, riyoborwa na Véronique Leu-Govind, ryatangaje ko riri gukurikirana uko iperereza rizagenda mbere yo gufata umwanzuro, mu gihe abatavuga rumwe n’ubutegetsi bo basabye ko uyu muyobozi yegura.

Ibi bibaye nyuma y’urundi rubanza rw’ibiyobyabwenge rwigeze kugaruka ku muryango wa Minisitiri Véronique Leu-Govind. Muri Mata 2023, Benjamin Leu, umuvandimwe we, yatawe muri yombi ku Kirwa cya Réunion akurikiranyweho ibyaha bijyanye n’ibiyobyabwenge, nyuma aza gukatirwa igifungo cy’imyaka itatu.

Kugeza ubu, inzego zibishinzwe mu Birwa bya Maurice n’i Réunion ziracyakora iperereza kugira ngo hamenyekane neza abagize uruhare muri ubu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages