Ni ubushakashatsi bwakozwe na sosiyete yo muri Amerika izobereye mu kwerekana amakuru y’ibinyoma, NewsGuard.
Yagaragaje ko amakuru y’ibinyoma aboneka kuri TikTok ari ikibazo kuko uko urubyiruko ruyikoresha ari rwinshi, rukizera ibihanyuzwa kandi bimwe ari ibinyoma.
Abashakashatsi bagenzuye TikTok na Google muri uku kwezi kugira ngo babone amakuru akwirakwiza kuri izo mbuga nk’amatora ya Perezida muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, intambara y’u Burusiya na Ukraine ndetse n’ibijyanye no gukuramo inda.
Herekanywe ko kuri TikTok, mu mashusho 20 atambutse, akenshi atanu aba arimo amakuru y’ibihuha.
NewsGuard yaragagaje ko ugereranyije na TikTok, Google itanga amakuru y’ukuri ku rwego rwisumbuyeho.
Mu gusubiza raporo ya NewsGuard, umuvugizi wa TikTok yatangarije CNN ko ibiri muri iyi raporo atabyemera, kandi ko TikTok ifite umurongo ngenderwaho.
Ati "Umurongo ngenderwaho wacu ugaragaza neza ko tutemerera amakuru y’ibinyoma yangiza, harimo n’amakuru atari yo yerekeye ubuvuzi, amakuru y’ibinyoma turayasiba."
Muri uyu mwaka gusa, mu mashusho miliyoni 102 yakuweho na TikTok mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2022, kubera ko yarenze ku mategeko.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!