Mu gihe cy’iminsi mukuru cyane cyane Noheli n’Ubunani, ibyamamare bikunze kugaragara byifatanya n’Isi mu kuyizihiza batitaye ku myemerere cyangwa amahame y’amadini babarizwamo.
Ubwo hizihizwaga Noheli, ku mbuga nkoranyambaga nka Instagram, Twitter n’izindi, abakinnyi b’umupira w’amaguru bafite amazina akomeye barimo Christiano Ronaldo, Lionel Messi, Kylan Mbappé n’abandi bagaragaye bishimana n’imiryango yabo ndeste bifuriza abakunzi babo ibihe byiza.
Kuri uyu munsi Mohammed Salah ubarizwa mu Idini rya Islam na we yashyize hanze amafoto ari kumwe n’umuryango we bose bambaye imyambaro igaragaza ko bifatanyije n’abandi mu kwizihiza uyu munsi; yayaherekesheje ubutumwa bugira buti “Noheli Nziza”.
Iki gikorwa cya Mohammed Salah cyazamuye umujinya w’umuranduranzuzi mu bamukurikira, bamwe batangira kumwibutsa ko nta Muyisilamu ukwiye gukora ibi, mu gihe abandi bavugaga ko ibyo yakoze bizatuma mugenzi we ukinira Arsenal, Mohammed Elneny akomeza guhabwa agaciro mu gihugu bavukamo kumurusha.
Uwitwa Danny Abbas yagize ati “Nk’Abayisilamu ntitugomba kwizihiza Noheli cyangwa ngo dushimire andi madini ari mu bikorwa byo kwizihiza.”
Muhammad we yagize ati “Astagfirullah, niyo mpamvu Mohammed Elneny ari we mwami muri Misiri atari wowe.”
Mugenzi w’aba yaje agira ati ’’Uyu munsi uri umukirisitu ejo uri umuyisilamu, ibi uzabisobanurira umuremyi wacu.”
Abagiye bandikira Mohammed Salah ntibanatinye kumubwira ko ibyo yakoze bifatwa nk’icyaha mu idini ya Islam.
Nubwo butumwa bwinshi bwanengaga ibyakozwe na Mohammad Salah hari abandi bagaragaje ko ibyo yakoze ari byiza ndetse bemeza ko byimakaza amahoro cyane bikagabanya ihangana mu madini apfa imyizerere.
astagfirullah that’s why mohammed elneny is the egyptian king & not u 👍🏾
— 👍🏾 (@mahamed_654) December 24, 2020
You know it's forbidden Islamically but u go ahead and do it
— Official Skygo (@abbadiamond) December 24, 2020
A real Muslim doesn't celebrate xmas or even wish someone happy Christmas
Our prophet did not thought us that— Habib Abdul Malik (@HabibAbdulMali3) December 25, 2020


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!