Mu 1992 nibwo iki gihugu cyatekereje ku gukora inzu ndangamurage ikubiyemo amakuru yose n’ibimenyetso byose byaranze amateka yacyo, gitangira gushyirwa mu bikorwa mu 2005.
Iyi nzu ndangamurage yiswe ‘Grand Egyptian Museum (GEM)’ yubatse kuri hegitari 50, itwara arenga miliyari 1$ ndetse yubatse mu bilometero bibiri uvuye kuri pyramide zo muri Giza.
Iyi nzu ndangamurage yafunguwe ku ya 1 Ugushyingo 2025, ikubiyemo ibikoresho ndangamateka (artefacts) birenga ibihumbi 100, byerekana amateka yaranze iki gihugu.
Ni yo nzu ndangamurage ya mbere ku Isi ibitse amateka cyane cyane ajyanye n’ibihe byo ha mbere kuko ibitse ibikoresho byabayeho guhera mu myaka ibihumbi 5000 mbere y’ivuka rya Yesu / Yezu kugera mu kinyejana cya kane (imyaka 7000 byose hamwe).
GEM igizwe ni ibice bitatu by’ingenzi byerekana imibereho ya sosiyete, iya cyami, ndetse n’imyizerere by’icyo gihe n’uko byagiye bihinduka.
Ucyinjira muri iyi nzu wakirwa n’ikibumbano cya metero 11 cya Ramesses II ufatwa nka Pharaoh wa mbere ukomeye wabayaho, ugakomereza ku ngazi ziriho ibibumbano by’abami n’abamikazi bayoboye Misiri.
Bimwe mu bintu by’ingenzi biri muri iyi nzu ngandamurage ni imva y’umwami Tutankhamun yavumbuwe mu 1922, yongeye ikubakwa nk’uko yari imeze neza ubwo Howard Carter yayivumburaga.
Umuyobozi w’Ihururo ry’abashakashatsi ku mateka ya Misiri, Dr Tarek Tawfik, wanagize uruhare mu kongera gukora iyo mva, yavuze ko uburyo yerekanagwa byari bihabanye n’uburyo yari imeze ivumburwa.
Ati “Nagombaga gutekereza uburyo bushya twayerekanamo butandukanye n’ubusanzwe, kuko kuva twabona imva ye mu 1922, uduce 1.800 mu duce 5.500 nitwo twagaragazwaga gusa.”
Akomeza ati “Ni bwo nagize igitekerezo cyo gukora imva ye mu bice byose bihari ku buryo nta na kimwe gisigara mu bubiko cyangwa mu zindi nzu ndangamurage, ndetse uhasuye akamera nk’uko Howard Carter wayinjiyemo bwa mbere yari ameze.”
GEM kandi irimo ubwato bw’Umwami Khufu bwabayeho imyaka 2500 mbere y’ivuka rya Yezu n’ibindi bibumbano byerekana insengero zizwi na nka ‘naos’, imana zo mu Misiri nk’imana y’urubyaro, ubuhinzi no kuzuka Osiris na Ptah, imana y’ubuhanzi n’ubugeni.
Ifite n’igice cyahariwe abana, n’uburezi aho ifite isomero ririmo inyandiko n’ibitabo byerekana amateka y’ibiri muri iyi nzu.
Si ibyo gusa kuko ifite n’igice cyahariwe ubushakashatsi kugira ngo ihe urubuga abandi bashakashatsi bakeneye kugira byinshi bamenya ku mateka ya Misiri.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!