Minisitiri Uwacu yasabye imbabazi ku ibura ry’indirimbo z’ibihugu mu mukino w’Amavubi na Guinée

Yanditswe na Ngabo Roben
Kuya 16 Ukwakira 2018 saa 07:39
Yasuwe :
0 0

Mu mukino wahuje u Rwanda na Guinée-Conakry, kuri uyu wa Kabiri habaye agashya k’uko hataririmbwe indirimbo zubahiriza ibihugu byombi kuko zabuze.

Ubusanzwe mbere yo gutangira imikino mpuzamahanga yose y’ibihugu haririmbwa indirimbo zubahiriza ibigiye guhangana. Iki gikorwa nticyabayeho ku mukino wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo saa cyenda n’igice.

Uwari ushinzwe gutangaza ibigiye kuba yasabye abafana guhaguruka ngo baririmbe indirimbo zubahiriza ibihugu byombi, bategereza ko uri ku buhanga bw’ibyuma ashyiramo indirimbo yubahiriza igihugu cya Guinée-Conakry ngo baririmbe bajyana nayo.

Abakinnyi n’abandi banya-Guinea bari muri stade bategereje baraheba ngo kuko iyi ndirimbo yagize ikibazo cya tekinike ntiyemera kumvikana mu ndangururamajwi.

Umusifuzi wo hagati, umunya- Seychelles, Bernard Camille n’uwari umuyobozi w’umukino Inyangi Bokinda ukomoka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, bafashe umwanzuro wo gutangiza umukino na ‘Rwanda Nziza’ itaririmbwe kuko itari kuririmbwa yonyine.

Mu mukino hagati hagaragaye abashinzwe umutekano bahagurutsa bamwe mu bakozi ba Ferwafa n’abari bashinzwe tekiniki muri uyu mukino, bahatwa ibibazo.

Aka gashya bamwe bagafashe nk’icyasha cyasizwe u Rwanda kuko uyu mukino wagaragaraga kuri televiziyo mpuzamahanga zitandukanye zirimo Canal + yo mu Bufaransa na Super Sport yo muri Afurika y’Epfo.

Nyuma y’umukino Minisitiri wa Siporo n’umuco Uwacu Julienne, abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yasabye imbabazi ku bw’aya makosa yakozwe.

Ati “Mu izina rya Minispoc na Ferwafa nsabye imbabazi ku ikipe y’igihugu ya Guinea, Syli n’abanyarwanda kubw’ikibazo cya tekinike cyabaye mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika wabereye kuri Stade ya Kigali, aho indirimbo zubahiriza ibihugu byombi zitaririmbwe mbere y’umukino.”

Iki kibazo cyo kubura kw’indirimbo y’igihugu mu mikino mpuzamahanga si ubwa mbere kibaye kuko tariki 20 Werurwe 2012 indirimbo yubahiriza igihugu ya Libya yarabuze kuri Stade Amahoro mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2014.

Abayoboye umukino bafashe umwanzuro wo kutaririmba na Rwanda Nziza
Bategereje indirimbo yubahiriza igihugu cyabo kugera ibuze
Uwacu Julienne yasabye imbabazi ku kibazo cya tekinike cyatumye indirimbo zubahiriza ibihugu zibura
Na nyuma y'umukino abashinzwe umutekano bakomeje gukurikirana imvano y'aya makosa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza