Yabitangarije mu kiganiro cye "Hotboxin’ with Mike Tyson," cyatambutse ku wa mbere w’iki cyumweru, yari yatumiyemo umuraperi Jim Jones nawe uzwi mu bucuruzi bwo gutunganya urumogi.
Iki kiganiro afatanya na Eben Britton bagikora batekeye ibisongo by’urumogi batumagura buri segonda ari nako anyuzamo agakorora umwotsi umubayemo mwinshi.
Mike Tyson yavuze ko bakoresha ibihumbi $40 mu kugura urumogi rwo kunywa buri kwezi. Uwo bakorana mu kiganiro yahise amwunganira avuga ko byibuze buri kwezi banywa urumogi rupima toni 10.
Mike Tyson kandi yavuze ko afite umugambi wo kubaka ahantu nyaburaga hanini hazajya hatemberera abantu bakunda kwinywera agatabi ko ku mugongo w’ingona.
Kuva Leta ya California yakwemeza ko kunywa urumogi atari icyaha mu 2018, Mike Tyson ni umwe mu bantu bagaragaje cyane ko bahabwa amahoro no kurutumura ndetse anarushoramo imari. Afite ikigo cyitwa Tyson Ranch gicuruza ibikomoka ku rumogi.
Mu 2000 yaciwe amande y’ibihumbi $200 nyuma yo kwanga kujya gukorerwa isuzuma ry’ibiyobyabwenge.



















TANGA IGITEKEREZO