00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Meta igiye kwirukana 20% mu bakozi bayo

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 16 March 2026 saa 07:11
Yasuwe :

Sosiyete ya Meta irimo gutekereza kwirukana abakozi benshi mu bo ikoresha, igikorwa gishobora kugira ingaruka kuri 20% by’abakozi bayo bose.

Uku kwirukana abakozi gushobora gufasha iyi sosiyete kugabanya igihombo cyangwa kuziba icyuho cy’amafaranga menshi cyane iri gushora mu bikorwaremezo by’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano [AI infrastructure].

Bivugwa ko Meta ikoresha amafaranga menshi cyane mu kugura ibindi bigo no guha akazi abantu bashya mu byerekeye iri koranabuhanga.

Imibare yo ku wa 31 Ukuboza 2025, igaragaza ko Meta ikoresha abantu bagera ku bihumbi 79.

Aya makuru aje mu gihe ibigo byinshi by’ikoranabuhanga [icya vuba aha cyitwa Block], byatangiye ibikorwa byo kwirukana abakozi, mu izina ry’uko ikoranabuhanga rya AI rigenda rikora imirimo myinshi ubu itagikeneye abantu.

Bamwe mu basesenguzi n’abayobozi bakuru nka Sam Altman wa OpenAI, bavuze ko byinshi muri ibi bikorwa byo kugabanya abakozi ari ukwitwaza ikoranabuhanga kubera izindi mpamvu zihariye, aho abayobozi baryitwaza kugira ngo bahishire ibindi bibazo, nk’ikosa ryo guha akazi abantu benshi birenze urugero mu gihe cy’icyorezo cya Covid-19 n’ibindi.

Inshuro Sosiyete ya Meta iheruka kwirukana abakozi kuri uru rwego, hari mu Ugushyingo 2022 aho hakuweho imirimo ibihumbi 11, no muri Werurwe 2023 aho yirukanye abakozi ibihumbi 10.

Meta yatangiye kwiga uko yagabanya abakozi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages