00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Meta igiye gutangiza uburyo bwifashisha ‘AI’ mu gutahura abana bakoresha imbuga zayo

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 6 May 2026 saa 06:55
Yasuwe :

Meta igiye gutangiza uburyo bushya bw’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano kugira ngo itahure, inahagarike abafite imyaka iri munsi ya 13 bakoresha imbuga za Facebook na Instagram.

Iki kigo cyatangaje ko iri koranabuhanga risuzuma amafoto n’amashusho rigashakisha ibimenyetso bigaragara ku mubiri w’umuntu nk’uburebure bwe n’imiterere y’amagufwa ye, kugira ngo rimenye imyaka ye.

Meta yasobanuye ko ubu buryo atari ubwo kumenya umuntu hifashishijwe isura ye [facial recognition], ahubwo ari uburyo bwo kureba imiterere rusange y’umubiri.

Iyi sisitemu kandi isoma inyandiko ziri kuri paji z’abakoresha izi mbuga, igashakisha ibimenyetso nk’amanota yo ku ishuri cyangwa ibirori byihariye byizihirizwaho isabukuru y’amavuko.

Konti y’umuntu nizajya ikekwaho kuba iy’umwana, izajya ihita ihagarikwa by’agateganyo kugeza igihe nyirayo agaragarije ibyemezo byemewe bigaragaza imyaka ye nyakuri.

Iri tangazo rije nyuma y’igihe gito urukiko muri Leta ya New Mexico rutegetse Meta kwishyura amande ya miliyoni 375$, kubera kuyobya rubanda ku bijyanye n’umutekano w’imbuga zayo no gushyira ubuzima bwo mu mutwe bw’abana mu kaga.

Ku rundi ruhande Meta iri kwagura uburyo bwayo bugenewe konti z’ingimbi n’abangavu. Ubu buryo buha abo muri iki cyiciro konti ziri ‘private’ gusa, kandi bukagena umubare w’abantu bashobora kuboherereza ubutumwa bwite.

Ubu buryo buri kugezwa ku rubuga rwa Instagram mu bihugu 27 byo mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi no muri Brésil.

Meta iteganya no kugeza iri koranabuhanga ku rubuga rwa Facebook muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku nshuro ya mbere, rikaba riteganyijwe no kuzagezwa mu Bwongereza no mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi muri Kamena uyu mwaka.

Meta igiye gutangira gukoresha AI mu gutahura abana bakoresha imbuga zayo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages