00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Menya byinshi kuri Paruresis, indwara ituma umuntu adashobora kwihagarika hari abamuri hafi

Yanditswe na Idukunda Kayihura Emma Sabine
Kuya 2 August 2023 saa 02:33
Yasuwe :

Ubushakashatsi bugaragaza ko ‘Paruresis’ cyangwa se ‘Shy Bladder Syndrome’ ari indwara y’ubwoba ihuriweho n’abantu benshi ituma umuntu adashobora kwihagarika hari abantu bamuri hafi, ku buryo ajya mu bwiherero inkari zikanga kuza kandi ashaka kwihagarika cyangwa akazifunga ntanajyeyo.

Urubuga rwa Healthline rwatangaje ko ubu burwayi bwibasira abantu bo mu ngeri zose kenshi iyo bagiye gukoresha ubwiherero rusange, ibituma iyo bumva umuntu hafi badashobora kwihagarika.

Iyi ndwara iterwa n’imitekerereze ya muntu bitewe n’icyamubayeho kikamutera ubwoba cyangwa kudatekana, urugero nko kuba yarigeze kugira uburwayi butuma asabwa kwihagarika mu kintu ari imbere y’umuganga cyangwa se abandi bantu, ibyo akora adatekanye bikanamugiraho ingaruka no mu mitekerereze ye y’ahazaza.

Bituma iyo ageze mu gihe cyo kwihagarika akumva abantu hafi ye, imikaya ituma umubiri we usohora cyangwa se ufunga inkari yifunga ntizibashe gusohoka.

Ufite iyi ndwara imutera kumva adatekanye mu gihe umubiri ukomeje kumugora umusaba ko yihagarika kandi kuri we bisa n’ibidashoboka muri ako kanya.

Healthline yanatangaje ko ufite ubu burwayi bumugiraho ingaruka zikomeye zirimo gutuma umuntu arwara infections zifata urwungano rw’inkari, ndetse no kuba yagera igihe umubiri we ukananirwa kugenzura inkari kubera kuzifunga kenshi, bikaba byamuviramo no kujya yinyarira bimutunguye nk’igihe asetse cyane, akoroye cyangwa se yitsamuye.

Uwo muntu kandi biragoye ko ashobora gukorerwa ibizamini by’inkari nk’igihe byaba ngombwa wenda bitewe n’uburwayi afite, kuba hakenewe nko kumupima harebwa ko nta biyobyabwenge biri mu mubiri we ari ku ishuri, ku kazi, mu mukino wo kwiruka ndetse n’ahandi.

Urwaye ‘Paruresis’ bimuviramo kwanga gukora urugendo rurerure nko mu modoka cyangwa mu ndege, kutisanzura ku bandi bantu ngo abe yahurira nabo ahantu bari butinde kuko yibuka ko araza gukenera kwihagarika bikamugora, ndetse akaba yakwanga no gukora akazi ko mu biro runaka bitewe n’imiterere y’aho yakorera hari ubwiherero butamuha kwisanzura.

Mu kuvura iyi ndwara abaganga babanza gusuzuma uyirwaye bakamenya niba nta kindi kibazo afite mu mubiri gishobara kuba ari cyo nyirabayazana, kuko urugero nk’ab’igitsinagabo bafite zimwe mu ndwara zibasira ubugabo bashobora kugorwa no kwihagarika.

Uwibasiwe n’iyi ndwara agana abajyanama mu mitekerereze bakamufasha, byaba ngombwa bakamusaba ko ajya kwa muganga agahabwa ubundi buvuzi.

Ubushakashatsi butandukanye burimo n’ubwakozwe n’ikigo cy’Abanyamerika cya National Social Anxiety Center, bugaragaza ko nubwo bigoye kumenya umubare nyakuri w’abafite iyi ndwara ku Isi yose, nibura aburage miliyoni 21 ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika barwaye Paruresis.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages