Ubushyuhe bw’ikirere ku Isi muri Mata bwari impuzandengo ya dogere celsius 14,9, bingana no kwiyongera kwa dogere celsius 0,60 ugereranyije n’impuzandengo y’amezi ya Mata hagati ya 1991 na 2020.
Ubu bushyuhe kandi bwari hejuru ya dogere celsius 1,51 ugereranyije n’impuzandengo y’igihe cya 1850-1900, bigatuma Mata 2025 iba ukwezi kwa 21 mu mezi 22 ashize ubushyuhe bwarenze dogere celsius 1,5 ugereranyije n’igihe cy’icyiciro cya mbere cy’inganda.
Amasezerano ya Paris ku mihindagurikire y’ibihe ateganya ko ubushyuhe bw’Isi butagomba kurenga dogere celsius 2, kandi bikaba byiza buramutse bugumijwe ku gipimo cya dogere celsius 1,5. Gusa, nubwo intego ari iyo kugabanya ubushyuhe, imibare iheruka kwerekana ko isi ikomeje kurenga ayo manota.
Mu Burayi, ubushyuhe bw’ikirere muri Mata bwari impuzandengo ya dogere 9,38, bingana no kwiyongera kwa dogere 1,01 ugereranyije n’impuzandengo y’imyaka ya 1991 kugeza 2020. Ibi byatumye Mata 2025 iba ukwezi kwa gatandatu gushyushye mu mateka y’u Burayi.
Ku rwego rw’Isi, ubushyuhe bwo mu nyanja bukomeje kuba hejuru cyane. Muri Mata, impuzandengo y’ubushyuhe bwo mu nyanja yari dogere 20,89, byari ubwa kabiri mu mateka, inyuma ya Mata 2024.
Umwaka wa 2024 wabaye uwa mbere ubushyuhe bw’Isi bwarenze dogere 1,5 ugereranyije n’igihe cy’icyiciro cya mbere cy’inganda, aho impuzandengo y’ubushyuhe bwari dogere 15,10, bingana no kwiyongera kwa dogere 1,6.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!