00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

“Man Power”, umuti uharawe cyane n’abagabo mu gutera akabariro

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 19 January 2017 saa 09:13
Yasuwe :

Hari abasore n’abagabo biganjemo abo mu bice binyuranye by’Umujyi wa Kigali, muri iyi minsi basa n’abaharaye cyane umuti witwa ‘Man Power’ bemeza ko ubafasha kudacika intege mu gihe bari gutera akabariro.

Abakoresheje "Man Power" bavuga ko ari umuti utera ubushake n’imbaraga igihe umusore cyangwa umugabo wawukoresheje ari gukora imibonano mpuzabitsina.

Uyu muti mu Rwanda ugura amafaranga ibihumbi bitanu ndetse ngo uwawunyoye neza nk’uko bikwiye, bituma igitsina cye gifata umurego igihe kinini iyo ari gutera akabariro.

Umusore utuye mu Kagari k’Agatare mu Murenge wa Nyarugenge, Akarere ka Nyarugenge yagize ati “ Man Power niwo muti ugezweho utera imbaraga ureke ziriya kawa na za tangawizi, kandi si ibanga abasore benshi b’i Nyamirambo niwo basigaye bifashisha iyo bafite gahunda zo gukora imibonano mpuzabitsina.”

Undi nawe utuye ahazwi nko kuri 40 mu Murenge wa Rwezamenyo, yemeza ko asigaye yumva abasore benshi bavuga ko bifashisha uwo muti witwa Man Power igihe bateganya kubonana n’abakunzi babo.

Yagize ati “ Ntabwo ari ubwa mbere numvise uwo muti. Njya kuwumva nawumvanye umusore wari urimo kubwira mugenzi we ko utuma umutu atarangiza vuba ariko sindawibonera n’amaso yanjye."

Dr Kintu Muhammed, umwe mu baganga bemeza ko avura indwara y’uburemba, ufite n’impamyabushobozi yakuye mu Bwongereza, nawe yemeza ko Man power ari umuti uharawe cyane n’abasore cyane abo mu Mujyi wa Kigali.

Yagize ati " Ni umuti mwiza ufasha abasore n’abagabo batajya bagira imbara igihe bari gukora imibonano mpuzabitsina n’abagore babo ariko ni byiza kuwukoresha umuntu yabanje kuvurwa hakoresheje uburyo bwo gukangura ingingo zidakora neza.”

Avuga kandi ko impamvu uyu muti witabirwa cyane ngo ari uko utajya ubagiraho ingaruka. Yongeyeho ko kugira ngo uyu muti utange umusaruro, bisaba ko uwifuza gutera akabariro awunywa inshuro eshatu ku munsi mu gitondo, saa sita ndetse na nimugoroba kugeza awumaze.

Uyu muti wa "Man Power" ukorwa mu bimera bya (Ginseng na Anise ) bikunze kugaragara mu Majyaruguru ya Amerika no mu Burasirazuba bwa Aziya.

Man Power izwiho kongera imbaraga mu gihe cy'imibonano mpuzabitsina
Dr Kintu Muhammed avuga ko uyu muti muri iyi minsi usa n'uharawe n'abasore cyane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages