00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Magawa, imbeba yahawe umudali wa zahabu kubera ubutwari bwayo yapfuye

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 11 January 2022 saa 05:07
Yasuwe :

Magawa, imbeba ikomoka muri Tanzania yaciye agahigo ko gutegura ibisasu byo mu bwoko bwa ‘mine’ muri Cambodia ndetse ikabihererwa n’umudali wa Zahabu, yapfuye ifite imyaka umunani.

Iyi mbeba yari imaze amezi atandatu mu kiruhuko cy’izabukuru yahawe nyuma yo kumara imyaka itanu ikora akazi ko gutegura ibisasu byihishe mu butaka muri iki gihugu.

BBC yatangaje ko Magawa ipfuye yeshejeje umuhigo wo gutegura ibisasu birenga 100 n’ibindi biturika byatewe muri Cambodia mu gihe cy’intambara ya Vietnam.

Ni ibintu yari yaratojwe n’ikigo cy’Ababiligi cya Apopo gikorera muri Tanzania kizwiho ubunararibonye mu gutoza imbeba gutegura ibisasu.

Ubuyobozi bw’iki kigo bwatangaje ko iyi mbeba yapfuye mu mahoro ndetse ko mu minsi yayo ya nyuma yagiye icika intege ndetse ikabura ubushake bwo kurya.

Bwakomeje buti “Twese kuri Apopo tubabajwe n’urupfu rwa Magawa, turayishimira akazi gakomeye yakoze kubera impano yari ifite yo kwihumuriza. Iyi mpano yatumye abatuye Cambodia babasha kubaho, bagakora kandi bagakina badafite ubwoba bwo guturikanwa n’igisasu.”

Iki kigo cyatangaje ko iyi mbeba yari ifite ubushobozi bwo gutegura ibiturika mu murima ungana nk’ikibuga cya tennis mu minota 30, mu gihe umuntu ukoresha utwuma tubisaka byamutwara hagati y’umunsi umwe n’iminsi ine.

Magawa yapimaga ikilo kimwe n’amagarama 200, ikagira uburebure bwa santimetero 70.

Yari ifite ubushobozi bwo gutegura ibisasu ku buso bungana n'ikibuga cya Tennis mu minota 30 gusa
Nubwo yari nini kurusha izindi mbeba ariko yari nto kuburyo itaturikanwa n'igisasu
Magawa yari yarahawe umudali wa zahabu n'ikigo cy’Abongereza cyita ku buzima bw’amatungo, PDSA, kubera umurava wayo mu gutegura ibisasu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages