Izi nganda zisanzwe zimenyereweho gukora ibintu by’agaciro, ubu zatangiye no gukora ibikoresho byifashishwa mu kwirinda icyorezo cya Covid-19, nk’ibirahure bitwikira mu maso bizwi nka ‘Face Shield’ udupfukamunwa n’umuti usukura intoki.
By’umwihariko muri Gicurasi Louis Vuitton yatanze udupukamunwa tugera ku 2500 ndetse ahakorerwaga imibavu yayo ihenze ihahindura aho gukorera umuti usukura intoki.
Kuri ubu iyi nzu y’imideli ya Louis Vuitton yatangaje ko igiye gushyira ku isoko ‘face shield’ ifite agaciro ka 961$.
Mu itangazo Louis Vuitton yashyize hanze yavuze ko ‘iki gikoresho gifite umwihariko wo kuba kigaragara neza kandi kigatanga n’uburinzi ku wacyambaye”.
Uretse kuba iki kirahure gipfuka mu maso cyarinda ucyambaye Covid-19, Louis Vuitton ivuga ko kinamurinda imirasire y’izuba cyane ko ibara ry’ikirahure rihinduka bitewe n’aho umuntu ari kandi kikaba gishobora no gukoreshwa nk’ingofero.
Kimwe nko ku bindi bikoresho bikorwa na Louis Vuitton, iyi Face Shield nayo ifite ibirango byayo.
Biteganyijwe ko iki gikoresho kizatangira kujya ku isoko ku wa 30 Ukwakira aho umuntu azajya abasha kukibona ahasanzwe hacururizwa ibicuruzwa bya Louis Vuitton.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!