Lightyear, imodoka y’agatangaza ikoresha imirasire y’izuba

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 12 Nyakanga 2019 saa 09:22
Yasuwe :
0 0

Lightyear one ni imodoka idasanzwe, ifite akarusho ko kuba hejuru yayo hariho ibyuma bikusanya imirasire y’izuba (solar panels) bikayibyaza ingufu ziyifasha kugenda, bitandukanye n’izindi modoka zikoresha nka lisansi cyangwa mazutu.

Iyi modoka yakozwe n’ikigo cyo mu Buholandi, Lightyear, mu isaha izajya yinjiza umuriro watuma igenda kilometero 12, ikigero kiri hasi ugereranyije n’ubundi buryo nabwo ifite bwo kuyicomeka ku mashanyarazi.

Nk’igihe uri mu kazi wayisize hanze ku zuba, ishobora kubika umuriro watuma igenda kilometero 96, intera ishobora kuba ari nini ku yo abantu benshi bakora buri munsi n’imodoka. Naho mu gihe batiri zuzuye neza iyi modoka yagenda intera ya kilometero 724 nk’uko CNN yabitangaje.

Ikigo cyakoze iyi modoka kivuga ko ubu buryo bukusanya imirasire y’izuba bukozwe mu buryo bukomeye ndetse ko no mu gihe cy’impanuka butangirika bikabije.

Umuyobozi wa Lightyear, Lex Hoefsloot, yavuze ko ugerenyije iyi modoka n’izindi, ifite byinshi irusha izikoreshwa n’amashanyarazi gusa birimo kuba wayiparika aho ariho hose ndetse no ku zuba, mu gihe izikoreshwa n’amashanyarazi bisaba kuba ufite aho uyicomeka hafi ndetse izindi bigasaba kuziparika mu gicucu kuko izuba rizangiza.

Icyo kigo kivuga ko iyi modoka nigera ku isoko, mu Buholandi izaba igura amayero 150,000 harimo n’imisoro, ku ikubitiro bakazibanda ku isoko ry’u Burayi nyuma irya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iyi modoka ifite umwihariko wo gukoresha imirasire y'Izuba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza