Abashakashatsi bo muri Kaminuza ya St Louis, muri Amerika bavuze ko bemeza ibi bashingiye ku binyabutabire biba muri izi divayi birinda tumwe mu turemangingo tw’umubiri kuba twakwangirika.
Ubu bushakashatsi bwakorewe ku bagore 135 bari hagati y’imyaka 18 na 44, aho abanywaga inzoga bandikaga ingano y’iyo banyweye n’igihe bayinywereye.
Aba bagore bakorerwaga igenzura mu buryo buhoraho hagamijwe kureba intanga zikiri nzima bafite mu mubiri, biza kugaragara ko abanywaga divayi itukura bari bafite intanga zimeze neza ugereranyije n’abatarayinywaga.
Nubwo bimeze bityo, aba bashakashatsi bavuga ko ababuze urubyaro batagomba kunywa divayi kugira ngo barubone, icyo bwerekana ni amahirwe yo kubyara abanywa divayi iringaniye(ibirahuri bitanu mu kwezi) barusha abatayinywa.
Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe imyororokere mu Bwongereza (British Fertility Society), Adam Balen, yabwiye ikinyamakuru The Times ko ubu bushakashatsi ari ingenzi cyane ariko yemeza ko bukeneye kunonosorwa, hakamenyekana ingano nyayo y’inzoga ntarengwa yatanga aya mahirwe cyane ko inzoga nyinshi zigira ingaruka ku mikurire y’umwana uri munda y’umubyeyi we.



















TANGA IGITEKEREZO