Ibi byatangajwe n’abashakashatsi bagenzuye ibyavuye mu isuzumwa ryakozwe na Nurses’s Health Study rigakorerwa ku bagore 50.000 bari hagati y’imyaka 69 na 96.
Aba basubizaga ibibazo bahawe mu 2016. Mu bisubizo batangaga bahurije ku magambo agira ati “Mfite byinshi byo kwishimira mu buzima! Nyuzwe n’inshuti mfite”.
Ibisubizo by’aba bagore byamaze amatsiko abashakashatsi basobanukirwa urwego rwabo mu kunyurwa n’ingaruka byabagizeho bagendeye ku mibereho yabo binyuze mu biganiro.
Mu myaka itatu ishize, abashakashatsi batangaje ko abagore bihagije ku kunyurwa ari bo bafite amahirwe macye angana na 9% yo kwicwa n’indwara z’umutima, kanseri, indwara zifata imyakura nk’uko mu kinyamakuru Jama Psychiatry cyabitangaje.
Umwanditsi akaba n’umushakashatsi, Dr. Tyler VanderWeele, yavuze ko “Kunyurwa ni ingenzi! bifite imbaraga mu kongera byishimo, kugabanya ubwihebe, bikarinda gukenyuka kandi ni ikintu buri wese yashobora gukora abihisemo.”
Nyuma y’imyaka itatu abagore bakozweho ubushakashatsi bagera kuri 4608 barapfuye. Muri abo bose 2153 bari barasanzwe mu cyiciro cy’abagore badafite kunyurwa n’uko babayeho, naho abangana 1273 bari banyuzwe biringaniye, mu gihe abagore 1182 bari mu banyuzwe bihagije.
Ubushakashatsi bwagaragaje ko abasanganywe kunyurwa bihagije bari biganjemo abakiri bato bari mu rukundo, abafite amatsinda babarizwamo nk’amadini, ndetse n’abafite ubuzima bwiza muri rusange.
VanderWeele yavuze ko “Biba byiza mu buzima iyo umuntu anyuzwe ndetse akishimira umubano n’abandi mu buzima bwe. Birumvikana! Nyuma yo kugenzura ibyo benshi banyuramo birimo n’imitungo yabo, abanyurwa n’uko babayeho bagabanya ibyago byo gupfa. Ni ingenzi kunyurwa, ariko ntibisonura kwemera ibyo wakiriye byose ku buzima bwawe”.
Ni gute wanyurwa n’uwo uri we?
Umwarimu ku buzima bwo mu mutwe muri kaminuza yo mu burasirazuba bwa Washington akaba n’umwanditsi w’ibitabo Philip Watkins yavuze ko kunyurwa ari ubuzima bwiza kandi bidatangaje kuko bizwi ko kunyurwa bitanga inyungu ku marangamutima yacu.
Kwishimira uko uri kandi bitanga ibyishimo bifasha ubuzima bw’umuntu uwo ariwe wese.
Kunyurwa bitanga ubuzima bwiza nk’imikorere myiza y’ingingo, bigatanga ubudahangarwa ku ndwara zifata umutima n’ahandi. Abamaze kumenyera kunyurwa ntibapfa kubura ibitotsi, kugira ‘Stress’ agahinda gakabije n’izindi ndwara zibasira ibitekerezo.
Umuyobozi wa Siyansi mu Kigo cy’Ubumenyi n’Ubushakashatsi bwiga ibijyanye n’ubuzima bw’imitekerereze muri Kaminuza ya California, Dr. Emiliana Simon-Thomas, yavuze ko bishoboka kwitoza kunyurwa.
Yagize ati “Ni ngombwa cyane ko buri wese atangira kunyurwa. Ni ingenzi kwihumuriza no mu bihe bikomeye ugatekereza ko izuba rizakurasira ukanyurwa n’ibyo ufite.”
Uyu mugabo avuga ko ushobora guhera ku bikoresho ufite mu rugo bigushimishije nk’imashini ifura imyenda, inshuti zikunyuze ufite, n’ibindi byajya ku rutonde bikunejeje bikakwibutsa ko hari ibyo ufite kandi bifite agaciro.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!