Ubushakashatsi bwinshi bwerekana ko urupfu aricyo kintu cya mbere kameremuntu itajya ibasha kumenyera ndetse ko kugeza uyu munsi rumutera ubwoba nk’aho ari icyorezo akimenya n’ubwo amaze imyaka itabarika abana narwo.
Iby’ubu bushakashatsi wabisanga mu gitabo cya Earnest Becker yise ‘The Denial of Death’ hari aho agira atI “igitekerezo cy’urupfu, ubwoba bwarwo, bihangayikisha umuntu kurenza ikindi kintu icyo ari cyo cyose”.
Aho gupfa uyu munsi napfa ejo, akamuga karuta agaturo ni imwe mu migani nyarwanda ikoreshwa mu buzima bwa buri munsi yerekena ko muntu atinya ndetse atifuza urupfu n’ubwo rurenga rukamutwara umusubirizo.
Mu buzima busanzwe iyo muntu ahuye cyangwa abe bagahura n’ibindi byago nk’ubukene,gufungwa, indwara zikomeye, gucibwa ingingo agenda abimenyera akagera aho akabifata nk’ibisanzwe akiga kubana nabyo, hakibazwa impamvu ku rupfu ho atari ko bimeze kuko umubyeyi wapfushije abana 10 yari afite 12 bigaragara ko iyo apfushije uwa 11 agira agahinda nk’ako yagize apfusha uwa mbere.
Gutinya kubabara, kuba ibyarwo bitazwi, ubwoba bwo kubura inshuti n’abavandimwe, kuba rutarobanura, kuba rutungurana, kuba rudaca amarenga, ingaruka rugira ku basigaye, kuba rufatwa nk’iherezo ry’ubuzima ni zimwe mu mpamvu zituma abantu batamenyera urupfu ndetse kurutinya ntibigabanuke.
Umwalimu akaba n’umushakashatsi Nathan Heflick, yongeyeho ko kuba urupfu ari ingingo itaganirwaho nk’izindi zose zigize ubuzima bitiza umurindi ubu bwoba.
Ati “Uko ikintu kiganirwaho gake mu ruhame niko kigenda kirushaho gutera ubwoba, mu gihe kwirinda kuvuga ku rupfu bishobora kugabanya guhangayika mu gihe gito, birashoboka ko ariko byaba bidutera guhangayikira urupfu cyane mu gihe kinini”.
Nubwo bigoranye kugenzura ubwoba umuntu aterwa n’urupfu, hari umwalimu muri kaminuza ya Carolina y’Amajyaruguru, Kurt Gray yavuze ko kimwe n’ibindi byago byose, umuntu ashobora kwiyakira akabana n’urupfu.
Ati “Buri gihe tuvuga uburyo umubiri wacu ushobora kwakira ibitubaho ariko no mu buryo bw’imitekerereze dushobora kwakira ibitubaho, twakwishima igihe turi muri gereza, mu bitaro ndetse dushobora no kwishima igihe dusatira urupfu”.
Imibare yerekana ko nibura ku Isi abantu 160 000 bapfa buri munsi kubera impamvu zitandukanye nk’uburwayi, impanuka n’izindi.



















TANGA IGITEKEREZO