Ubushakashatsi kuri iki kibazo bwasohotse muri Journal of Scientific Reports muri 2025 bwakusanyije amakuru ku bagore bo hirya no hino ku Isi bafite ikibazo cyo kubura urubyaro kuva mu wa 1990 kugeza muri 2021 kugira ngo bamenye uko bizaba byifashe mu myaka iri imbere.
Basanze abagore bagera kuri miliyoni 110 barahuye n’ikibazo cyo kubura urubyaro mu mwaka wa 2021 wonyine.
Uwo mubare wazamutse ku kigero cya 84% kuva mu wa 1990. Iki kibazo gikunze kwibasira abagore bari hagati y’imyaka 30 na 36. Ikibabaje ni uko ikibazo kitari ku bagore gusa ahubwo kiri no ku bagabo.
Reka turebere hamwe zimwe mu mpamvu nyamukuru ziri gutuma imiryango ibura urubyaro.
Gutinda kubyara
Abashakanye benshi bari guhitamo gutinda kuba ababyeyi bitewe n’impamvu zitandukanye nk’akazi, ubushobozi, cyangwa ibyifuzo byabo bwite. Ariko, gutinda kubyara bigira ingaruka ku bushobozi bwo kubyara, cyane cyane ku bagore, aho ubushobozi bwo gusama bugenda bugabanuka nyuma y’imyaka 30, kandi nyuma y’imyaka 35 birushaho kugorana.
Ku bagabo, nubwo bitihuta, na bo ubushobozi bwo kubyara bugenda bugabanuka uko bakura.
Imibereho
Imibereho yo muri iki gihe na yo ni kimwe mu bitera kubura urubyaro. Kunywa itabi, inzoga nyinshi, imirire mibi, kudakora imyitozo ngororamubiri, ndetse no kugira ibilo byinshi cyangwa bikecyane bishobora kugabanya ubushobozi bwo kubyara ku bagabo n’abagore.
Urugero, kunywa itabi bigira ingaruka ku ntanga, na ho kuba ufite ibilo byinshi bishobora gutera imihindagurikire y’imisemburo y’umubiri, bigatuma gusama bigorana.
Iyangirika ry’ibidukikije
Isi tubamo uyu munsi yuzuyemo imyuka ihumanye n’ibinyabutabire bishobora gutuma tubura urubyaro.
Nk’imiti yica udukoko, ubwiyongere bwa pulasitiki, imiti ikoreshwa mu nganda zikora ibyo turya, ibyo tunywa, n’ibyo twambara iba yuzuyemo ibinyabutabire bihungabanya imikorere y’imisemburo y’imibiri yacu.
Ibyo byangiza ireme ry’intanga ku bagabo kandi bigatinza uburumbuke ku bagore.
Ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe
Imihangayiko ikabije ni kimwe mu bibazo byugarije benshi kandi igira ingaruka ku bushobozi bwo kubyara.
Imihangayiko ikabije ihindura imikorere y’imisemburo y’umubiri, igatuma abagore batabasha gusama, ndetse n’imibiri y’abagabo ikagira ibibazo mu gukora intanga.
Iyo unaniwe gusama ukarushaho guhangayika, bituma noneho byanga burundu.
Ibibazo by’uburwayi
Hari indwara nyinshi zishobora kugira ingaruka ku bushobozi bwo kubyara. Urugero nk’indwara ya polycystic ovary syndrome (PCOS), endometriosis, diabète, n’izindi ndwara zibangamira imikorere y’imisemburo ku bagore zituma bananirwa gusama.
Ku bagabo, indwara nka ‘varicocele’ n’imihindagurikire mu misemburo y’umubiri bishobora gutera ubugumba.
Uba ugomba kwisuzumisha kandi ukivuza hakiri kare.
Kugumbaha kw’abagabo kwiyongereye
Iyo abantu benshi batekereje ubugumba bahita bumva abagore. Ariko ubushakashatsi bwerekana ko ubugumba ku bagabo na bwo burimo kwiyongera, akenshi butewe n’imibereho, iyangirika ry’ibidukikije, hamwe no kwambara imyenda ibegereye cyane.
Indyo nkene
Kurya amafunguro adafite intungamubiri zihagije bigira ingaruka ku bushobozi bwo kororoka. Kurya cyane ibyo kurya byatunganyirijwe mu nganda, ibyo kurya byuzuyemo ibinure n’amavuta, hamwe n’isukari nyinshi biri mu bigabanya ireme ry’intanga z’umugabo, mu gihe kurya imbuto, imboga, n’ibindi byo kurya by’umwimerere bituma intanga zawe zigira ireme.
Kuboneza urubyaro igihe kirekire
Gukoresha imiti yo kuboneza urubyaro mu gihe kirekire bishobora gutuma umubiri wawe utinda gusama mu gihe ushaka kubyara, nubwo akenshi bitamara igihe kirekire.
Ariko ku bagore bamwe na bamwe hari n’igihe bisaba umwaka kugira ngo umubiri wabo wongere kugira ubushobozi bwo gusama.
Iterambere mu buvuzi n’ubushakashatsi
Kuri ubu, iterambere mu buvuzi no mu bushakashatsi rituma tubasha kubona ibibazo byo kubura urubyaro hakiri kare.
Wasanga ari na yo mpamvu tubona umubare w’ababuze urubyaro wiyongera. Kera abantu baburaga urubyaro ntibabaga bazi ikibitera, rimwe na rimwe bakagira ni Imana iri kubahana cyangwa ni amarozi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!