00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kuki twibagirwa?

Yanditswe na Migabo Panthera
Kuya 12 March 2026 saa 12:23
Yasuwe :

Mbese wigeze ujya gushaka ikintu ukakibura burundu, wari ugifite mu ntoki ugashakira ahantu hose, mu mifuka, hafi yo kureba no munsi y’ikirenge ariko ugakomeza kukibura, warangiza ukibaza ukibaza impamvu “twibagirwa?”

Mbere yo gusobanura iyi mpamvu reka tubanze dukore akitozo gato. Gerageza kwibuka ibirori wagiyemo bikakubera byiza kuruta ibindi. Urabyibuka?. Noneho gerageza kwibuka umwenda wambaye kuwa Kabiri mu cyumweru gishize. Urawibuka?

Amahirwe menshi ni uko utawibuka. Niba unawibuka, kuwibuka bikugoye kuruta kwibuka bya birori. Iyo rero ni yo mpamvu twibagirwa. Biragucanze?

Kwibagirwa ni kimwe mu bikorwa by’ingenzi ubwonko bukora buri munsi. Buriya ubwonko bwacu buzi ubwenge bwinshi. Buzi ko tudakeneye kwibuka ibintu byose bitubaho.

Iyo ikintu kiri kukubaho, ubwonko bwakira amakuru yose uri kubona cyangwa kumva bukayabika mu bubiko bw’igihe gito cyangwa se short term memory. Nyuma y’iminota mike, iyo ubwonko bwawe bwumva ko ayo makuru ari ingenzi, buyohereza mu bubiko bw’igihe kirekire cyangwa se long term memory, anyuze mu gice giherereye hagati mu bwonko cya hippocampus.

Hippocampus ikora nk’uruganda rutunganya amakuru. Iki gice ni cyo gishyira ku murongo, kikabika, kandi kikagarura amakuru ukeneye kwibuka.

Amakuru hippocampus ibonye ko ari ngombwa iyohereza mu gice cy’ubwonko cya cerebral cortex kiyabika burundu. Ariko ibyo ntibivuze ko ushobora kwibuka ibintu byose biri mu bubiko bw’igihe kirekire.

Nonese ko uba ubifite kuki utabyibuka? Impamvu ni uko kwibuka bisaba ko ubwonko bwawe bukura amakuru mu bubiko bw’igihe kirekire bukayagarura mu bubiko bw’igihe gito.

Akenshi ubwonko bwohereza mu bubiko bw’igihe kirekire amakuru y’ibintu byatumye tugira amarangamutima, nk’ibyatubabaje, ibyadushimishije, ibyaduteye ubwoba, ibyaturakaje, n’ibindi nk’ibyo.

Ubushobozi bwacu bwo kwibuka buba bushingiye ku bushobozi bwa hippocampus mu kugarura amakuru ari mu bubiko bw’igihe kirekire.

Kwibagirwa cyane bishobora guterwa no kudasinzira bihagije, kugira imihangayiko cyangwa agahinda gakabije, kwakira mu bwonko ibintu byinshi icyarimwe, kuba udaheruka gutekereza ikintu ushaka kwibuka, kwigunga, kurya ibiryo bidafite intungamubiri ubwonko bukeneye, kunywa inzoga nyinshi cyangwa ibiyobyabwenge, guhahamuka, cyangwa gukoresha imiti imwe n’imwe. Hari n’igihe ubwonko bwawe bwanga kwibuka ikintu cyaguhungabanyije mu rwego rwo kukurinda.

Kugira ngo umuntu akomeze kugira ubushobozi bwo kwibuka, asabwa gukoresha ubwonko kugira ngo abutyaze. Ashobora kubikora asoma kandi akiga ibintu bishya, akirinda kurangara mu gihe uri kugeregeza kwibuka ahubwo agashyira ubwenge hamwe, akandika ibintu ashaka kwibuka, akabyigisha abandi cyangwa akabisubiramo, agakora siporo kandi akarya indyo yuzuye.

Ibyo kurya bishobora gufasha kwibuka ni ibikungahaye kuri omega-3 na vitamin K, nk’inkeri, inyanya, avoca, amagi, amafi, ikawa, chocolat y’umukara n’ibindi.

Ubwonko bushobora kugira ubushobozi bwo kwibuka mu gihe umuntu yiyitayeho uko bikwiye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages