Umuco wo kwambara umukara mu gihe cyo gushyingura ufite inkomoko mu mico ya kera y’Abaromani, aho abagize ibyago bambaraga umwenda w’umukara bitaga “toga pura” kugira ngo bagaragaze ko bagize ibyago.
Hagati y’ikinyejana cya gatanu n’icya 15, abakire bo ku mugabane w’i Burayi bambaraga imyenda yirabura mu gihe bagize ibyago nk’ikimenyetso cy’ubukire kuko abantu bifite ari bo bonyine babashaga kwigondera iyo myambaro.
Ubwo Umwamikazi Victoria w’u Bwongereza yapfushaga umugabo we, Prince Albert mu 1861, byamushenguye umutima, yiyemeza kwambara ibara ry’umukara ubuzima bwe bwose asigaje ku Isi. Ibyo byakoze ku mutima Abongereza kugeza ubwo abagore bapfakaye bategetswe kuzajya bambara umukara gusa mu gihe cy’umwaka nyuma yo gupfusha abagabo babo.
Uwo muco wakwirakwiye ku Isi, maze kwambara umukara mu gihe cyo gushyingura n’ikiriyo bihinduka ihame mu bihugu byinshi.
Buriya amabara adukikije ashobora kugira ingaruka nyinshi ku marangamutima yacu, imimerere turimo hamwe n’imyitwarire yacu. Nk’umukara ni ibara rikunze gukoreshwa mu kugaragaza akababaro, imbaraga, icyubahiro, n’amayobera. Ni ibara rikunze gukoreshwa mu bintu byiyubashye nko mu kazi, ku kiriyo n’ahandi.
Kwambara umukara mu gihe cyo gushyingura bigaragaza ko wifatanyije mu kababaro n’abandi. Ariko iyo umukara ukoreshejwe cyane bishobora gutuma abantu barushaho kugira akababaro kandi bakiheba.
Ibyo bitandukanye n’ibara ry’umutuku rigaragaza urukundo, umurava, n’akaga. Umutuku ukunze gukoreshwa mu kugaragaza amarangamutima akomeye nk’urukundo hamwe n’urwango. Mu gihe cy’akababaro, ibara ry’umutuku rishobora gutuma umuntu ababara kurushaho kandi akagira uburakari.
Ubururu ni rimwe mu mabara atuje kandi atuma abantu bumva bafite icyizere. Kwitegereza ibara ry’ubururu bishobora gutuma wumva utuje kandi ufite amahoro, ariko ubururu bwijimye bushobora gutuma umuntu agira ibyiyumvo byo kwigunga.
Ibara ry’umuhondo ryo ni ibara rigaragaza ibyishimo, umurava, no guhanga udushya. Rikunze gukoreshwa mu rwego rwo gutera imbaraga abantu ariko iyo ribaye ryinshi rishobora gutuma bahangayika kandi bakabura amahoro.
Umweru ugaragaza ubuziranenge, isuku no kwiyoroshya. Ni ibara rigaragaza amahoro kandi rigatuma abantu bumva batuje. Kubera ko iri bara ryandura mu buryo bworoshye kandi rigafatwa nk’ibara ritunganye, rishobora gutuma abantu bumva ko ukabya kandi bakumva batisanzuye mu gihe urikoresheje cyane.
Icyatsi ni ibara ry’ibidukikije rigaragaza gukura, kwiyuburura n’ubumwe. Icyatsi gituma abantu bagira amahoro n’umutuzo mwinshi kandi bagashira imihangayiko. N’ubwo icyatsi ari ibara ry’icyizere cy’ahazaza kandi rigaragaza ubuzima, kurivanga n’umuhondo bishobora gutuma abantu bagira ibyiyumvo by’ishyari.
Ibara ry’ikijuju ryo ni ibara ritijimye cyane kandi ritagaragara cyane. Ibyo bituma rifasha abantu gutuza no gutekereza. Ni ibara ryifashishwa mu kurinda abantu guhereranwa n’amarangamutima ahubwo bagatekereza byimbitse.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!