Kuba abantu bakunze kurya cyane mu bihe by’ubukonje na byo, abashakaskatsi mu by’ubuzima bagiye bagaraza ko biterwa n’izindi mpamvu zitandunye, ariko zishingiye ku kuba abantu baba bari mu bihe by’ubukonje.
Ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya Maastricht mu Buholandi bugira buti “ Ubusanzwe, umubiri w’umuntu ukenera ingufu z’ubushyuhe, kandi aho zikomoka cyane ni ku zuba. Iyo ridahari, urwungano rw’igogora rufata bimwe mu byo umuntu yariye, rukabihinduramo izo ngufu. Ni yo mpamvu mu bihe by’ubukonje abantu basonza vuba, bakarya cyane, bikaba byabaviramo kubyibuha cyane, ugereranyije no mu bihe by’ubushyuhe.”
Mu bihugu biteye imbere, ndetse no mu mijyi muri rusange, usanga mu bihe by’ubukonje abantu bajya kurya mu tubari na za resitora ari benshi ugereranyije no mu bihe by’ubushyuhe. Kuba ibiribwa basanga mu tubari na za resitora akenshi biba bikungahaye ngufu (calories), bituma abantu barushaho kubyibuha, kuko barya byinshi bakaniyongera kuko biba byongewemo ibirungo bituma baryoherwa.
Umwarimu akaba n’umushakashatsi muri Kaminuza ya Exeter mu Bwongereza, Dr Andrew Higginson, yasobanuye impamvu abantu bakunda kurya ibiryo byo mu nganda bakunze kubatwa n’ingeso yo kurya kenshi kandi bikaba bikunze kwiyongera mu gihe cy’ubukonje.
Yagize ati “ Nibyo koko imbaraga umuntu atakaza mu gikorwa runaka, zikomoka ku mafunguro aba yinjije mu mubiri. Ariko abantu bakunda kurya ibiryo byo mu nganda, bakunze kunanirwa no kugenzura ingano y’ibyo bafata, bitewe n’uko biba byongewemo isukari nyinshi.”
Mu bihe by’ubukonje, abantu bakunda kwambara imyambaro ituma bashyuha, kandi ntibanywe amazi. Ibi rero bituma umubiri urushaho gukamuka (dehydration). Bitewe no kwibwira ko kuva hakonje badakeneye amazi rero, bituma iyo bagize inyota bayitiranya n’inzara, bigatuma barya nyamara bitari ngombwa.
Abashakashatsi mu by’ubuzima, by’umwihariko inzobere mu bijyanye n’imirire, bagarajeko urwungano rw’igogora rukora cyane mu bibe by’ubukonje, maze bigatuma umuntu akenera kurya cyane ari nabyo bituma abyibuha kandi ibiro bye bikiyongera. Abashakashatsi kandi bagira abantu inama yo kwirinda kurya kenshi kugenzura ingano y’ibiribwa bikungahaye kuri calories barya, kunywa amazi no gukora imyitozo ngororamubiri mu bihe by’ubukonje, mu rwego rwo kwirinda kugira ibiro byinshi no kurwanya umubyibuho ukabije.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!