Nk’uko Ikinyamakuru The Lifehack kibivuga, amatsiko ni ikintu cy’ingenzi kiranga ubwenge, nta gihangange cyabayeho kitagiraga amatsiko.
Thomas Edison, Leonardo da Vinci, Albert Einstein, Richard Feynman, bose ni abantu bagaragaye ko bagize amatsiko bigatuma bagera ku bintu bihambaye, uyu munsi Isi yose ikaba yarabamenye.
Umuhanga mu bya Filozofiya no mu by’Imitekerereze ya Muntu witwa William James, yise amatsiko ‘imbaraga zo kumenya neza’, bivuze ko ari ukumva ibyo uzi bidahagije bityo ukwiye no kumenya ibindi.
Yavuze ko ku bana amatsiko abasunikira ku bintu bishya n’imico ishimishije bigatuma bakura vuba. Yavuze ko ibi bisobanuro bya mbere byo kugira amatsiko bituma umuntu agira ubwenge bwinshi.
Imizi y’amatsiko ya muntu ishobora guhuzwa n’imiterere y’ubwoko bw’abantu. Bisobanurwa kandi ko umuntu agira imiterere imeze nk’iy’abana kuri iyi ngingo yo kugira amatsiko. Dore impamvu kugira amatsiko ari ingenzi.
Bituma ubwenge bwawe bukora
Abantu bafite amatsiko buri gihe babaza ibibazo bagashaka ibisubizo mu bitekerezo byabo, imitekerereze yabo ihora ikora. Kubera ko ubwenge bumeze nk’imitsi, iyo ikomera binyuze mu myitozo ukoresha ubwenge bwawe, imyitozo yo mu mutwe iterwa n’amatsiko, ituma ubwenge bwawe bukomera.
Bituma ubwenge bwawe bugira ibitekerezo bishya
Iyo ufite amatsiko ku bintu runaka, ubwenge bwawe bwakira ibitekerezo bishya kubera gutekereza ibintu bitandukanye ushaka kumenya ibisubizo by’ibyo wibaza.
Amatsiko afungura Isi nshya
Niba ugira amatsiko ushobora kubona Isi nshya mu bushakashatsi uba wakoze nyuma yo kwibaza ikintu runaka, bituma umenya ibintu byinshi utari uzi ugatangira kubona ibintu mu buryo butandukanye.
Amatsiko azana umunezero mu buzima bwawe
Ubuzima bw’abantu bafite amatsiko ntiburambiranye, burigihe hariho ibintu bishya bikurura ibitekerezo byabo, buri gihe hariho ibintu bishya bishimira kumenya aho kurambirwa. Abantu bagira amatsiko usanga bafite ubuzima bwo kwidagadura.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!