00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kuki abakoresha agakingirizo bagenda bagabanyuka?

Yanditswe na Rachel Muramira
Kuya 13 February 2025 saa 09:25
Yasuwe :

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, mu mwaka wa 2024 ryatangaje ko abarenga Miliyoni 39,9 ku Isi bishwe na SIDA. Muri bo miliyoni 1,4 bakaba abana bari munsi y’imyaka 15, naho miliyoni 1,2 bakaba hejuru y’iyo myaka.

Imibare ya 2023 igaragaza ko abantu 3500 bandura virusi itera SIDA buri munsi ku rwego rw’Isi, na ho mu Rwanda abandura ni icyenda ku munsi.

Tariki 13 Gashyantare, ni umunsi Mpuzamahanga w’ikoreshwa ry’agakingirizo uharirwa gukangurira abantu kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye.

Kuri uyu munsi mu bihugu birenga 40 hategurwa ibikorwa by’ubukangurambaga bishishikariza abatuye Isi gukoresha agakingirizo.

Ubutumwa nyamukuru bw’uyu munsi bushingiye ku nyigisho ivuga ko agakingirizo ari igikoresho cy’ingirakamaro, kaboneka kuri make, mu gihe gakoreshejwe neza kakarinda ubuzima bwa muntu.

Agakingirizo karinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ku kigero cya 98%, kakanarinda gusama cyangwa gutera inda zitateganyijwe.

Bivugwa ko mu myaka yashize ikoreshwa ry’agakingirizo ryagabanutse bitewe no kwiyongera kwa gahunda ziburizamo kwandura SIDA zizwi nka PrEP (Pre-Exposure Prophylaxis) na PEP (Post-Exposure Prophylaxis), bitera benshi kwirara.

Ubwo buryo burinda virusi itera Sida ntibwakurinda izindi ndwara zandurira mu mibonano idakingiye nk’imitezi, kandi nazo zongera ibyago byo kuyirwara.

Kuva mu 1990 agakingirizo kakingiye abarenga miliyoni 117 indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye, mu gihe umuryango wa AHF watanze udukingirizo dusaga Miliyoni 56.5 ku buntu.

Nubwo bimeze bityo, ikoreshwa ry’agakingirizo riracyateshwa agaciro. Nuganira na bamwe bazavuga ko kabarya mu myanya ndangagitsina, abandi bakavuga ko kababuza kumva uburyohe bw’imibonano mpuzabitsina.

Ingaruka z’ibi zishimangirwa n’imibare igaragaza ko abarenga miliyoni 1.3 bandura virusi itera SIDA buri mwaka.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ibikorwa bya AHF ku rwego mpuzamahanga, Terri Ford, yatangaje ko kurandura indwara zandura nka SIDA biri mu biganza bya buri muntu, anasaba Leta zitandukanye ku isi gushyiraho uburyo bwo kubona udukingirizo tw’ubuntu, cyangwa tukagurishwa ku giciro gito.

Ati “Kugira ngo turandure SIDA, tugomba guhagarika ubwiyongere bwayo. Kwizera gukoresha ubuvuzi buhenze nka PrEP ni ukwibeshya bikomeye. Uyu munsi Mpuzamahanga wahariwe agakingirizo, turasaba za guverinoma gutanga udukingirizo ku buntu cyangwa ku giciro gito, no gushyira imbaraga mu kwigisha abantu uburyo bwo kwirinda, hagamijwe kubungabunga amagara yabo.”

AIDS Healthcare Foundation (AHF) itanga ubuvuzi ku bafite VIH/SIDA, ikorera mu bihugu bitandukanye biherereye ku mugabane wa Amerika, Afurika, Amerika y’Epfo n’u Burasirazuba bw’u Burayi.

Abakoresha agakingirizo bagenda bagabanyuka uko iminsi igenda yigira imbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .