Mu bushakashatsi, nasanze hari impamvu ebyiri zituma abantu bazana uruhara. Impamvu ya mbere ni uko hari ababikomora ku babyeyi, iya kabiri ni ihinduka ry’imisemburo y’umubiri.
Kuzana uruhara bihererekanywa mu gisekuru. Bivuze ko niba umubyeyi wawe cyangwa sogokuru wawe yari afite uruhara, uba ufite ibyago byinshi byo kuruzana. Ibyo biterwa n’ingirabuzima fatizo cyangwa se gene yitwa androgen receptor akenshi ikunze guturuka ku babyeyi b’abagore n’ubwo ishobora guturuka no ku bagabo. Kuzana uruhara ntabwo bituruka kuri papa wawe gusa ahubwo bishobora guterwa n’ingirabuzima fatizo ukomora kuri mama wawe.
Nanone umusemburo witwa DHT (dihydrotestosterone) uturuka ku musemburo wa testosterone, ugira uruhare runini mu gutuma umuntu azana uruhara. Dihydrotestosterone ni nayo ituma abagabo bagira ijwi ririmo baze kandi bakagira ibigango. Uyu musemburo ni ingenzi ku mubiri, ariko unateza ibibazo birimo no gutuma abagabo bazana uruhara. Abagabo bose bagira DHT mu mubiri wabo.
Nonese kuki bamwe ari bo bazana uruhara? Abantu batazana uruhara baba bafite umusatsi ushobora guhangana n’umusemburo dihydrotestosterone.
Impamvu abantu batangira kuzana uruhara bakuze ni uko umubiri uba uri kugenda ucika intege bityo ubushobozi bwo gutuma uyu musemburo utibasira umusatsi bukagenda bugabanuka. Waba warakomoye ku babyeyi bawe umusatsi utihangana, byo bigahumira ku mirari.
Abagore ntibashobora kuzana uruhara nk’uko bigenda ku bagabo. Ayo mahirwe bayakesha ko batagira umusemburo mwinshi wa testosterone. Nanone umusemburo uba mu mibiri yabo wa estrogen utuma umusatsi wabo uramba kandi ntugende ugabanuka nk’uw’abagabo. Ariko ibyo ntibivuze ko badashobora gutakaza umusatsi, kuko gusaza n’uburwayi bishobora gutuma bisanga umusatsi wabo uri gupfuka kandi ukagabanuka mu bucukike.
Nonese umuntu ufite uruhara yakongera kugira umusatsi? Hari ibinini byitwa finasteride n’amavuta yitwa minoxidil ashobora gufasha mu gukumira no gukuraho uruhara binyuze mu guca intege umusemburo wa dihydrotestosterone. Nubwo ibyo byose bifasha, ntibitanga umusaruro ungana kandi ntibikora ku bantu bose.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!