Kubagwa bufatwa nka bumwe mu buryo bwizewe bwo kubyaza abagore. Ubushakashatsi bwerekanye ko nubwo nta mubare ntarengwa wabwo wagenwe ku rwego mpuzamahanga, ariko kubagwa inshuro enye cyangwa zirenga bigira ingaruka ku buzima bw’umubyeyi mu gihe kiri imbere.
Ibi bigaragaza ko hakenewe ubushishozi bwinshi mbere yo gufata icyemezo cyo kongera kubagwa, mu gihe habayeho ikibazo mu buryo bwo kubyara bisanzwe.
Ni ubushakashatsi bwakozwe n’Ibitaro bya Kaminuza ya Zagazig yo mu Misiri, bwakorewe ku bagore 165 babazwe inshuro enye n’abazirengeje, hagamijwe kureba ingaruka ziterwa no kubagwa kenshi mu gihe cyo kubyara.
Ibyavuye muri ubu bushakashatsi byagaragaje ko abagore bangana na 59,39% babazwe inshuro zirenze enye bagize ibyago byo kurwara ibibyimba byo mu nda, biterwa n’inkovu ziterwa no kubagwa inshuro nyinshi. Ibi bibyimba bishobora gutuma kongera kubagwa bigorana ndetse bigatera ibindi bibazo birimo guhora ubabara.
Abagore bangana na 19,4% mu babazwe inshuro nyinshi, bagize ikibazo cyo gutakaza amaraso menshi cyane bigatuma bakenera guhabwa andi maraso. Ibyago byo kugira ubwandu cyangwa imvune mu gihe cyo kubagwa ndetse n’igihe kirekire cyo gukira na byo byagaragaye cyane muri iri tsinda ry’abagore.
Ubu busahakashatsi bwagaragaje kandi ko ingaruka yagaragaye ku kigero kiri hasi ari indwara ya “endometritis”, nyababyeyi ikaba yagira za ’infections’ nyuma yo kubagwa. Nta mubyeyi n’umwe wapfuye.
Abashakashatsi basaba ko abagore bagirwa inama mbere yo gufata icyemezo cyo kubagwa bwa kabiri cyangwa bwa gatatu, ndetse ko kubyara bisanzwe nyuma yo kubagwa rimwe cyangwa kabiri byatangwaho amakuru ahagije ku babyeyi bashobora kubikora, kugira ngo hirindwe ingaruka ziterwa no kubagwa inshuro nyinshi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!