Mu myaka 72 uyu mugore wo muri Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ntiyikoza ibiribwa byo mu nganda ari naryo banga ryatumye akomeza kugira umubiri utoshye, mu gihe abo mu rungano rwe ubu bitwaza akabando, iminkanyari ari yose.
Ibiryo bipfunyikwa bituruka mu nganda ibikoze mu ifarini, amavuta n’ibindi, ni bimwe mu bikunzwe na benshi ku Isi ndetse usanga biribwa cyane ku rugero ruri hejuru.
Nyamara byagaragaye ko ari ibiryo byangiza umubiri w’umuntu, bimutera izo ndwara z’umubyibuho ukabije, iz’umutima ndetse bikamuviramo n’urupfu.
Ahanani usanga ababirya biterwa no kubura uwo umwanya wo guteka, cyangwa akazi kabaye kenshi agatumiza icyaba kiri hafi ngo abone icyo yashyira mu gifu.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), ryatangaje ko abarenga ibihumbi 500 bapfa buri mwaka bazize indwara zituruka ku biribwa bikorerwa mu nganda.
Ibiryo turya bya buri munsi dukwiye kubyitondera, kuko usanga nanone bigira ingaruka mu buryo ugaragara, aho ushobora gusanga umuntu afite imyaka 30 agaragara nk’ufite 40, bitewe nibyo agaburira umubiri we.
Gukora siporo no kurya ibiryo byingajemo imboga ni ibintu bishora ku ku guhindurira ubuzima, mu buryo wiyumvamo ndetse n’uburyo ugaragara.
Babette Davis yabimenye kare none ubu ku myaka 72 nibwo benshi babona neza akamaro ko kurya neza no gukora siporo. Uyu mugore wihebeye imyitozo ngorora mubiri, yamenyekanye cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera amafoto atangaje y’imiterere y’umubiri we asangiza abamukirikira ku myaka afite.
Babette yatangiye kwimenyereza kurya ibiryo birmo imboga gusa akiri muto, kubera umuryango yakuriyemo w’abadivantiste b’umunsi wa karindwi. Yakuriye mu muryango utarya inyama.
Babette akiri muto umuryango we ntiwaryaga neza, bitewe n’ubushobozi buke, ibyatumaga barya ibiryo byaraye rimwe na rimwe byakonjeshejwe, bimuviramo kurwara indwara z’uruhu, kunanirwa kujya ku musarani n’izindi.
Babette avuga ko urugendo rwe rwo kwita ku mubiri we yarutewe n’uko yari arambiwe guhora arwara no kugira ubumenyi buke ku biryo bifitiye umumaro umubiri we.
Yatangiye kujya arya ibiryo bifite isuku byiganjemo imboga, agakora na siporo ku myaka 40. Buri gitondo yafataga umwanya wo kwiruka iminota mike, uko iminsi igenda ishira iminota ihinduka amasaha.
Kuri ubu Babette ni umutoza ngororamubiri ku myaka 72 . Afite restaurant izwi cyane iteka ibiryo byiganjemo imboga gusa yise ‘Stuff I eat’ muri leta ya California, ndetse yahinduye ubuzima bwa benshi mu kubasangiza ubumenyi ku bijyanye no kwita ku mubiri, cyane cyane abakuze.
Ubushakashatsi bwagaragaje ko siporo ari nziza uko yaba ingana kose, ipfa kuba ijyanye n’ubushobozi bw’umubiri w’uyikora. Iminota 30 wamara ugenda gusa, igira umumaro mu kugabanya indwara z’umutima ku kigero cya 11%.
Siporo iba akarusho iyo yongeweho indyo yuzuye yinganjemo imboga, ibitera imbaraga, kunywa amazi menshi n’ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!