00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ku Munsi w’Amavangingo: 47% by’abakozi bo muri Amerika bakora imibonano mu masaha y’akazi

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 6 August 2026 saa 07:05
Yasuwe :

Ubushakashatsi bushya bwagaragaje ko hafi kimwe cya kabiri cy’abakozi bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bakora imibonano mpuzabitsina mu masaha y’akazi.

Ibyavuye muri ubu bushakashatsi byatangajwe ku wa 31 Nyakanga 2026, ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Amavangingo. Bugaragaza ko 47% by’abakozi bakora kuva mu gitondo kugeza nimugoroba bemeye ko bagiye bakora imibonano mu masaha y’akazi, mu gihe 28% bavuze ko bageza ku mavangingo.

Ubushakashatsi bwakozwe na Bloom Stories, urubuga rutanga inkuru n’amajwi biganisha ku byishimo by’imibonano mpuzabitsina, bugaragaza ko guhindura ahantu abantu basanzwe bakorera imibonano bishobora kongera ibyishimo n’amatsiko.

Ibyavuye mu bushakashatsi binagaragaza ko imodoka iri mu hantu hakunze kwifashishwa, kuko 49% by’ababajijwe bavuze ko bayikoreyemo imibonano. Abagera kuri 43% bavuze ko bayikoreye mu busitani cyangwa ahandi hanze, 40% bayikorera ahantu hahurira abantu benshi, naho 34% bavuga ko bayikoreye mu mazi, haba muri piscine cyangwa mu nyanja.

Aba Gen Z nabo bari mu bakomeje guhindura uko imibonano ifatwa mu kazi. Ubushakashatsi bwavuze ko 38% by’abari mu myaka ya 20 bashaka akazi gafite ahantu hiherereye bashobora kwihererana, haba bari kumwe n’undi muntu cyangwa bari bonyine.

Abagera kuri 47% by’abakorera mu rugo na bo bavuze ko baha agaciro kuba bafite umwanya wo gukora imibonano mu masaha y’akazi.

Ku wa 31 Nyakanga 2026 hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Amavangingo. Iyo tariki abantu benshi bakorera imibonano mpuzabitsina

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages