Byagaragajwe n’itsinda ry’abashakashatsi riyobowe na Jane Greaves wigisha muri Kaminuza ya Cardiff, bifashishije amakuru yatanzwe na ‘telescopes’ ziri muri West Virginia na Hawaii.
Abashakashatsi bavuze ko kuba ibyo binyabutabire bihagaragara, bisobanuye ko hashobora kuba hari ibinyabuzima biri kuri uwo mubumbe bibigiramo uruhare.
Venus ni umwe mu mibumbe icyenda igaragiye Izuba, ukaba uwa Kabiri uva ku Izuba nyuma ya Mercury, ukaba imbere y’Isi muri urwo ruhererekane.
Ni umubumbe usa n’aho utanga icyizere gike cy’uko ibinyabuzima byawubaho kubera ubushyuhe bwawo buri hejuru cyane, ku buryo bugera kuri dogere Celsius 465.
Ibyo bituma hatekerezwa ko ubuzima bubaye bushoboka kuri Venus hashingiwe kuri ibyo bimenyetso bya ‘phosphine’ na ‘ammonia’, byasaba ko ibinyabuzima biba bidatuye ku butaka bw’uwo mubumbe.
Dave Clement, umwe muri abo bashakashatsi yagize ati “Ntabwo tuzi ukuntu ‘phosphine’ cyangwa ‘ammonia’ yaba iri mu kirere nk’iki cya Venus kigaragaramo ‘Oxygen”.
Na none ngo ntibirasobanuka neza impamvu ibinyabuzima byo ku Isi bikora ‘phosphine’.
Ku rundi ruhande, ivumburwa rya ‘phosphine’ kuri Venus ryateje urunturuntu mu bashakashatsi.
Abayivumbuye bwa mbere mu 2020, uburyo bakozemo isesengura ry’amakuru bari bashingiyeho bwarakemanzwe cyane ko izindi ‘telescopes’ zari zikirwana no kuyivumbura.
Clement asobanura ko uko kutemeranya kwamaze gushyirwaho akadomo n’ibyavuye mu busesenguzi bw’ayo makuru mashya, by’umwihariko ayatanzwe na ‘telescope’ iri muri Hawaii ifatwa nk’ifite ubushobozi buhambaye.
Indi ngingo abashakashatsi bagarutseho, ni uko hakekwa ko ingano ya ‘phosphine’ iri kuri Venus ishobora kuba ihindagurika, ariko batazi impamvu zitera iryo hindagurika.
Kugeza ubu impamvu imwe ikekwa ni urumuri rw’Izuba rugera mu kirere cya Venus.
Babishingira ku isesengura ryakozwe hagereranywa amakuru yafashwe ijoro ryo kuri Venus rishyira amanywa, n’ayafashwe amanywa ashyira ijoro.
Nyuma y’ubwo bushakashatsi bushya, haranibazwa niba kuba ‘ammonia’ yabonetse kuri Venus byaba bisobanuye ko uwo mubumbe waturwaho n’ibinyabuzima.
Abashakashatsi bavuga ko bibaye ari ukuri ko mu kirere cya Venus hari ‘ammonia’, byaba bisobanuye ko ‘microbes’ zabasha kuhaba nubwo uwo mubumbe waba uriho ibindi bintu bigoye imibereho yazo.
Ku rundi ruhande ariko, kuba mu kirere cya Venus haba ibinyabutabire bya ‘sulfuric acid’ biracyari imbogamizi kuri iyo mitekerereze y’uko ibinyabuzima bishobora kukibamo.
Imibumbe ya ‘Jupiter’ na ‘Saturn’ na yo yagaragayeho ‘phosphine’ na ‘ammonia’, ariko Urwego rw’Abanyamerika rushinzwe iby’Isanzure, NASA, rusobanura ko itaturwaho n’ibinyabuzima.
Ubushakashatsi ku yindi mibumbe ishobora guturwaho n’ibinyabuzima burarushaho guhabwa ingufu uko bwije n’uko bukeye, higwa cyane cyane ku byo abantu bakenera ngo babeho, nk’amazi n’umwuka bahumeka.
Ni ibintu byitezweho kuzafasha mu mushinga mugari wo gutuza abantu ku yindi mibumbe, mu gihe bazaba bamaze kuba benshi ku Isi cyangwa Isi ikomeje guhura n’ibibazo bibangamira imibereho yabo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!