00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kosovo: Umudepite yateye amagi Minisitiri w’Intebe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 August 2026 saa 09:13
Yasuwe :

Inteko Ishinga Amategeko ya Kosovo yahagaritse imirimo yayo ku wa Gatandatu, nyuma y’uko umudepite wo mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi ateye amagi Minisitiri w’Intebe w’agateganyo, Albin Kurti.

Muri Kosovo hamaze kuba amatora inshuro eshatu mu gihe kitageze imyaka ibiri, aho inteko zagiye zisenyuka bitewe n’ibibazo bya politiki mu gihugu.

Kurti yari amaze iminsi agirana ibiganiro n’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi ku bijyanye no gushyiraho Perezida mushya. Mu gihe yashakaga ko amatora yigizwa inyuma, Umudepite Time Kadrijaj yamuteye amagi.

Kadrijaj yateye hejuru ati “Ukwiye kwica n’ikimwaro”, ari na ko atera amagi Kurti wari wicaye ku murongo w’imbere mu Nteko.

Perezida w’Inteko yasabye ko amashusho yatambukaga imbonankubone ahagarikwa, maze abashinzwe umutekano bihutira kurinda Kurti.

Kurti yakomeje gutuza, avuga ko niba guterwa amagi ari cyo giciro agomba kwishyura kugira ngo ibiganiro bikomeze, yishimiye kucyishyura. Icyakora, inama yahise isubikwa.

Ishyaka rya Kurti, Vetevendosje (VV), ryaje ku mwanya wa mbere mu matora y’abagize Inteko aheruka kuba muri Kamena, ribona ubwiganze buhagije bwo kuyobora.

Bamwe mu badepite banatangaje ko bashobora kwitabaza inkiko nyuma y’uko Kurti asabye kongererwa igihe cyo gukomeza ibiganiro.

Umudepite yateye Minisitiri w'Intebe amagi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages