Konti ya Météo Rwanda yari ifite abayikurikirana barenze ibihumbi 14, kuri Twitter. Iyibwa ry’iyi Konti rije rikurikira ihagarikwa n’isibwa ry’izindi harimo n’ay’Abanyarwanda.
Konti ya Twitter iherutse guhagarikwa ni iy’Umuyobozi w’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane [Transparency International Rwanda], Ingabire Marie Immaculée nyuma y’abantu bamureze kurengera amategeko n’amabwiriza agenga imikorere y’uru rubuga nkoranyambaga.
Ku ikubitiro hasibwe konti zirimo iy’uwitwa Ellen Kampire, Juliet Mbabazi, Aline Ndahiro, Dr Mumbogo Shyaka, Blaise Kalimba n’abandi.
Ku rundi ruhande ariko, abarwanya Leta y’u Rwanda bo bakomeje kugaragaza akanyamuneza ndetse bagaragaza ko aribo bafungishije iyi konti.
Mu bigambye kuba inyuma y’ubu bugizi bwa nabi harimo uwitwa Benöit Muhoza ukoresha amazina ya ‘RNC France’ ku mbuga nkoranyambaga.
Kuri Twitter hahise hatangizwa ibikorwa by’abasinya ku nyandiko isaba ko Ingabire yakomorerwa bityo konti ye ikaba yagarurwa, aho bagaragaza ko nta mategeko n’amabwiriza yigeze yangiza.
Kugeza ubu ntacyo Météo Rwanda iravuga ku bijyanye n’ubu bujura bwakorewe konti yabo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!