00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kimironko: Yiyahuye asimbutse mu igorofa nyuma yo kuribwa amafaranga muri ‘betting’

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 27 March 2024 saa 02:59
Yasuwe :

Umusore uri mu kigero cy’imyaka 30 y’amavuko yiyahuye asimbutse mu igorofa rya kane ryo mu nyubako ihererye mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo ahita ahasiga ubuzima.

Ibi byabaye mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki ya 26 Werurwe 2024.

Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko uyu musore yiyahuye nyuma y’uko yari amaze kuribwa amafaranga ye agera kuri miliyoni 5Frw mu mukino w’amahirwe.

Umuturage witwa Habarurema Janvier yagize ati “Batubwiye ko yiyahuye kubera ko bamuriye amafaranga ye miliyoni 5 Frw.”

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Sylvestre Twajamahoro, yemereye IGIHE ko uyu muhungu yiyahuye.

Yagize ati “Nibyo yiyahuye asimbutse mu igorofa ahita apfa.”

Yongeyeho ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane impamvu uyu musore yiyahuye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages