Ku manywa y’ihangu ahagana saa munani nibwo Masumbuko w’imyaka 30 yafatiwe mu Kagari ka Rwezamenyo ya Mbere mu Murenge wa Rwezamenyo, Akarere ka Nyarugenge amaze gushyira inkoko y’isake y’umuturanyi mu igunira, ariko asaba imbabazi avuga ko ariyo we n’umuryango we bari kuzarya kuri Noheri.
Masumbuko yafashwe n’abasore babiri ari gushyira isake y’umuturanyi we witwa Sebanani mu mufuka, kuri uyu wa Gatanu.
Gusa, Masumbuko akimara gufatwa, yabanje kubwira aba basore bamufashe ko isake ari kubika mu igunira ari iye, ariko nyuma aza kwemera ko yari ayibye kugira ngo ayijyane iwe bazayirye kuri Noheri.
Umwe mu basore bamufashe yagize ati “Twari tuvuye mu matora tubona asohotse mu gikari cy’abaturanyi bacu anyonyomba afite umufuka (igunira) n’ubwoba bwinshi noneho kuko twari tumuzi twahise tumubaza uwo ariwe atangira gutitira duhita twumva inkoko ivugiye mu mufuka yari afite nibwo twahise tumufata”.
Masumbuko yabwiye IGIHE ko yibye iyi inkoko mu rwego rwo kugira ngo kuri Noheri azaboneka akaboga azasangira n’umuryango we kuri Noheri.
Ati “Nimumbabarire rwose nabitewe n’ubukene n’irari naho ubundi rwose sindi umujura ni uko nashakaga ko nanjye nazishimana n’umuryango wanjye kuri Noheri gusa”.
Nyuma y’aho yemereye ko yari yibye inkoko akanayisubiza mu rugo rw’aho yari ayikuye, abasore bari bamufashe bamusabiye imbabazi abashinzwe umutekano bahita bamurekura.



















TANGA IGITEKEREZO