00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Basigaye barya amara y’inkoko

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 10 January 2024 saa 11:50
Yasuwe :

Mu gihe Abanyarwanda benshi bafataga kurya amara y’inkoko nk’ikizira, ubu hari bamwe mu baturage basigaye bayarya ntacyo bishisha ndetse bemeza ko abaryohera cyane.

Nyuma y’uko bigaragaye ko hari bamwe muri ba mucoma basigaye banotsa amara y’inkoko, IGIHE, yaganiriye nabo ibabaza aho bayakura n’uko bayagurisha ndetse inaganira n’abakunda kuyarya.

Ntibisanzwe kuko kubona amara y’inkoko ntibiba byoroshye kuko abayotsa bakorana na bamwe mu bakozi b’abacuruza inkoko ziba zabazwe bo mu bice bitandukanye.

Brochette z’amara y’inkoko ziba zihendutse kuko hari izi gura 200 Frw cyangwa se 300Frw bitewe n’ingano yayo.

Abakunzi b’amara y’inkoko yokeje bo bavuga ko Abanyarwada bagira imvugo igira iti ‘Umuntu yishima aho ashyikira” ndetse ariyo mpamvu bayarya kandi kuri bo bayafata nka zingaro z’abatishoboye.

Berwa Innocent yagize ati “Kuva natangira kuyarya nta kibazo nari nagira cyangwa se ngo ndware kuko nayariye kandi erega burya umuntu yishima aho ashyikira, kuko si najya kugura brochette igura 1000Frw kandi hari iya 200Frw kandi nzi neza ko nta n’ingaruka yangiraho.”

Umugabo wokereza inyama rimwe na rimwe zirimo amara y’inkoko mu Murenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge, we avuga ko kuzotsa ntacyo bimutwaye kuko icyo aba agamije ari ukubona amafaranga.

Ati “Izina ryanjye si ngombwa, icyo nakubwira gusa ni uko abantu bayarya n’aho nyakura, hari ubwo abantu bayanzanira nkayabokereza cyangwa se rimwe na rimwe nkakorana n’abakora akazi ko kubaga inkoko kuko aho bakorera bo bayajugunya."

Yongeyeho ko uretse amara y’inkoko hari n’abasigaye barya amajanja yazo ariko ashimangira ko bikorwa n’abafite ubushobozi buke.

Uretse amara y’inkoko atararibwagwa muri iki gihe hasigaye hagaragara n’abantu barya amajanja y’inkoko n’imitwe yazo, ibinono, amacebe n’inyama z’imbwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages