00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Arya urwembe ntagire icyo aba

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 13 October 2013 saa 02:29
Yasuwe :

Ukibyumva abikubwira wagira ngo ni amaco y’inda cyangwa se andi makabyankuru uwitwa Hakizimana Muzarendo, w’imyaka 22, aba ari kubara; ariko ni impamo nk’uko bigaragara mu mashusho IGIHE twamufashe.
Hakizimana arya urwembe akaruvunagura akarucira rwahindutse uduce. Anavuga ko ajya arurya akarumira agacira ifu.
Avuga ko ibi yabyigiye ku kigo gifasha abamugaye cya “One Love" mu Gatenga ho mu Karere ka Kicukiro.
Hakizimana avuga ko akora ubundi bufindo burimo gutwika ikaramu imuri mu (…)

Ukibyumva abikubwira wagira ngo ni amaco y’inda cyangwa se andi makabyankuru uwitwa Hakizimana Muzarendo, w’imyaka 22, aba ari kubara; ariko ni impamo nk’uko bigaragara mu mashusho IGIHE twamufashe.

Nguyu Hakizimana Muzarendo urya urwembe

Hakizimana arya urwembe akaruvunagura akarucira rwahindutse uduce. Anavuga ko ajya arurya akarumira agacira ifu.

Avuga ko ibi yabyigiye ku kigo gifasha abamugaye cya “One Love" mu Gatenga ho mu Karere ka Kicukiro.

Hakizimana avuga ko akora ubundi bufindo burimo gutwika ikaramu imuri mu ntoki n’ibindi.

Hakizimana yemeza ko ubu bufindo bumutunze we ubwe, umugore we n’umwana we babana i Gikondo ahitwa CGM.

Avuga ko akunze gutumirwa mu bitaramo akerekana ubu bufindo bakamuhemba.

Aha yari arimo akora bumwe mu bufindo bwe; ingofero ifata ku zuru ikahaguma atizunguza iminota irenga itanu
Aha Hakizimana yari agiye gutangira kurya urwembe rushya

Dore amashusho Hakizimana arya urwembe:

Uwifuza kwibonera ubu bufindo imbonankubone yamuhagara kuri iyi telefone igendanwa ya 0727099944.

Twandikire kuri email yacu, ni [email protected]

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages