00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Abatanga imiti y’urukundo (ibipande) barashinjwa ubutekamutwe

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 4 July 2015 saa 09:50
Yasuwe :

Bamwe mu bagerageje gukoresha imiti yo gukundwa bita “ibipande” mu Mujyi wa Kigali barashinja ubutekamutwe abayitanga.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na bamwe mu bagerageje gukoresha iyo miti bashakisha abakunzi, bemeza ko abayibaha ari abatekamutwe bitewe n’uko nta musaruro itanga.

Ubusanzwe abagerageje gukoresha iyi miti izwi ku zina ry’ibipande bashakisha abakunzi bahamya itabaho ahubwo ari imitwe abayitanga bashyizeho kugira ngo bibonera amafaranga abatunga.

Muhizi Irene utuye mu ku Mumena mu Murenge wa Nyamirambo, Akarere ka Nyarugenge wakoresheje iyi miti, yemeza ko yasanze itabaho, ahubwo ari imitwe abayitanga bakoresha kugirango babone barye abandi amafaranga.

Ati “Namaze gusanga nta miti y’urukundo ibaho ahubwo ni imitwe y’abantu baba bishakira amafaranga kuko jye umuntu wayimpaye yanyumvishaga ko ninyisiga ngasuhuza umukobwa nifuza ko dukundana nta minsi ibiri izashira ataraza kunyishakira aho ntuye”.

Ibipande bikunze gutangirwa mu bice bya Nyamirambo

Yakomeje ahamya ko iyi miti yayiguze ibihumbi 50 nyuma yo kwizezwa n’umwarimu usanzwe uzwiho gukorera uburozi amakipe y’umupira w’amaguru atandukanye ko nayisiga agasuhuza umukobwa yifuza nta minsi ibiri izashira ataraza kumwishakira aho atuye.

Ati “Ko yanyijeje iminsi ibiri se byarabaye ko ahubwo kugeza n’ubu atari yaze yewe n’iyo muciyeho mbona atantekereza mu gihe we yari yambwiye ko nitujya tunahura azajya ansekera angaragariza ko anyifuza”.

Maniraho Amani utuye mu Kagari ka Biryogo, Umurenge wa Nyarugenge we yagize ati “Erega n’uko abantu batajya bumva ariko rwose nta bipande byo gutera abakobwa bibaho kuko nta musore wari kujya akena bitewe n’uko twari kujya tubigura tukishakira abagore bakize tukaba ari bo tubisiga, n’aho ubundi ni imitwe y’abapfumu gusa”.

N’ubwo abantu batandukanye bagaragaza ko iyi miti itabaho, umwe mu bayitanga utaremeye ko amazina ye atangazwa, utuye mu Kagari ka Rwampara ariko akaba akomoka muri Tanzania yemeza neza ko ibaho.

Yagize ati “None se hari uhakana ko amarozi cyangwa inzaratsi zibaho? Kuki bumva ko hatabaho imiti ituma umuntu akundwa?”

Yakomeje agaragaza ko abavuga ko itabaho cyangwa bemeza ko bayihawe ntigire icyo ibamarira bishobora kuba byaratewe n’uko bayikoresheje cyangwa se barayihawe n’abatekamutwe.

Imiti y’urukundo itandukanirahe n’inzaratsi?

Uwo muntu bita “Mwalimu” utanga imiti y’urukundo agaragaza ko iyi miti y’urukundo itandukanye n’inzaratsi cyane uretse ko aho bihurira ari uko uwayikoresheje usanga ari we uba ufite ijambo rikomeye hagati ye n’umukunzi we.

Yagize ati “Inzaratsi ubusanzwe zikoreshwa n’abagore bashaka gutegeka abagabo babo ku buryo n’uwazikoresheje usanga ari we utegeka umugabo mu gihe bizwi neza ko umugabo ari we ugira ijambo mu rugo rwe, naho imiti y’urukundo bamwe bita ibipande hanini bikoreshwa n’urubyiruko cyane cyane abahungu bashaka gukundana n’abakobwa babananiye”.

Abashinjwa gutanga iyi miti bakaba barimo abamasayi,abarimu bazwiho kwigisha ikorowani,n’abapfumu cyangwa abakorogera amakipe y’umupira w’amaguru atandukanye yo mu Rwanda.

Uburyo iyi miti ikoreshwa cyangwa itangwa n’inkomoko yayo tuzayibagezaho mu nkuru yacu itaha.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages