Uyu musirikare witwa Denis Ochieng, utuye mu gace ka Mandera mu birometero 943 uvuye Busia, bivugwa ko yateye gerenade muri uru rugo nyuma y’intonganya zabaye zishingiye ku gutwara abana be, akaba ariwe ubarera.
Uyu mugabo yabwiwe gucisha make agategereza sebukwe na nyirabukwe bakahagera maze bakabona gutangira ikiganiro nyir’izina cy’uzatwara abana hagati ye n’uwahoze ari umugore we.
Nyuma yo kubwirwa ibi ngo yahise agira umujinya, niko gukuramo gerenade yari afite mu ikote rya gisirikare yari yambaye, ayitera muri urwo rugo.
DCI yagize iti “Amaze kubona ko idaturitse,yahise asubira inyuma yiruka arayitoragura ayijugunya mu mugezi uri aho hafi.”
Umuturanyi wamubonye niwe wahagamaye polisi, iraza iramufata imushyikiriza ubugenzacyaha maze arafungwa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!