00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kenya mu mpungenge z’abaturage bayo babaze impyisi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 April 2026 saa 08:56
Yasuwe :

Ikigo cya Kenya gishinzwe kubungabunga inyamaswa zo mu gasozi, cyasabye abaturage bo mu gace ka Thika kwirinda kurya inyama z’impyisi bishe.

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, ahagana Saa 8:00 zo muri Kenya, aba baturage bo mu gace Thika muri Kiambu, basanze impyisi iri kurya ibisigazwa bikomoka ku bworozi bw’inkoko.

Amakuru yashyizwe hanze n’itangazamakuru ryo muri Kenya avuga ko aba baturage bahise bagota iyi mpyisi, barayica ndetse barayibaga. Inzego zishinzwe kurengera inyamaswa zahise zihagera, ariko zisanga bamwe mu baturage bahunganye inyama zayo ziganjemo izo mu nda.

Ikigo cya Kenya gishinzwe kubungabunga inyamaswa zo mu gasozi cyahise gisohora itangazo gisaba aba baturage kwirinda kurya izi nyama z’impyisi.

Cyavuze ko impyisi nk’inyamaswa yo mu gasozi ishobora gutera indwara zitandukanye zirimo ibisazi by’imbwa, Anthrax, Brucellosis, Salmonella na E. coli.

Nubwo iri tangazo ryasohotse, bivugwa ko hari abariye izi nyama kuko hari umuryango wo muri aka gace wari mu byishimo ko umugabo waho yacyuye ibilo bine by’inyama, kandi asanzwe atahana ikilo kimwe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages