Abaturage bo mu gace kamwe ko muri Kenya bagaragarije uburakari bukomeye umupfumu wababeshye kuzura umuturanyi wabo umaze imyaka hafi ibiri apfuye bagaheba.
Aba baturage bo mu karere ka Kwale mu majyepfo y’Uburasirazuba bwa Kenya, kuri uyu wa kane tariki ya 8 Mutarama 2015, bari babyutse babyina banaririmba bategereje kubona igitangaza batigeze babona aho batuye, bategereje izuka ry’umuturanyi wabo.
Inkuru ya 20 minutes, ivuga ko umukuru w’uyu mudugudu, Ndaro Kokota, yatangarije ibinyamakuru byo muri Kenya ko bari baterezanyije amatsiko icyo gikorwa cy’akataraboneka mbere y’uko umupfumu Samuel Kanundu atangira imirimo ye itaramuhiriye.
Uyu muyobozi avuga ko uyu mupfumu Kanundu yari yababwiye ko amaze kuzura abantu bagera kuri batanu, maze yemeza abaturage ko ashobora kuzura umuntu wari warapfuye mu kwakira kwa 2013.
Abaturage bakomeje gutegereza, uko umunsi ugenda wira batagira igishya babona, batangira kurakara cyane. Umupfumu yabasabye kwihangana bagategereza kuko yatangiye akazi ananiwe.
Ikivunge cy’abantu cyasakurizaga icyarimwe ngo « tubwize ukuri » bakongera bati « Ntushobora kudutakariza igihe cyacu gutya »
Iki gikorwa cyararambiranye, kugeza ubwo n’umuryango wagombaga kuzurirwa umuntu wikubuye ugataha.
Umuntu wendaga kuzurwa, bivugwa ko yaba yarishwe n’umurozi, yarangiza agashisha umurambo we mu nsina mu 2013.



















TANGA IGITEKEREZO