Uyu mugabo yagaragaje ko iki ari ikibazo gikwiye kwigwaho mu buryo bw’amategeko ndetse na Leta igatekereza icyo yagikoraho mu rwego rwo kurengera abagifite.
Kibore yagaragaje ko uburemba cyangwa kutagira ububasha bwo gukora imibonano mpuzabitsina bidakwiye gufatwa nk’ikibazo cy’umuntu ku giti cye ahubwo ko ari ikibazo cy’ubuzima kandi gihangayikishije.
Nubwo muri iki gihugu bivugwa ko iki kibazo gihangayikishije cyane cyane mu bagabo bakuze, imibare igaragaza ko no mu bakiri bato naho gihari kandi ko imibare ikomeje kwiyongera.
Ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko 10,4% by’abasore muri Nairobi bafite ikibazo cy’uburemba.
Kibore asaba ko Leta yashyira uburemba cyangwa kutagira ubushobozi n’ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina mu bibazo by’ubuzima bikwiriye kujya mu bwishingizi rusange kuburyo yaba; ubuvuzi, gusuzuma ndetse n’ubujyanama byajya bitangwa ku bafite icyo kibazo mu buryo bwemewe n’amategeko.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!