00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kenya: Abaforomo bari mu myigaragambyo bashobora kutazabona imishahara

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 September 2026 saa 06:11
Yasuwe :

Abaforomo bo mu Ntara ya Nyandarua muri Kenya bari mu myigaragambyo baburiwe ko bashobora kutazabona imishahara yabo y’amezi bari batarishyurwa.

Guverineri wa Nyandarua, Kiarie Badilisha, yatangaje ko abaforomo bahagaritse akazi bagomba gusubira ku mirimo yabo, bitaba ibyo bakaba bashobora kutishyurwa amafaranga yabo asigaye.

Ibi yabivugiye mu muhango wo guha amabaruwa y’akazi abaforomo bashya ndetse n’abatekinisiye muri laboratwari bashya 40 bashyizwe mu bitaro bya JM Kariuki Memorial Hospital i Ol Kalou.

Badilisha yavuze ko imyigaragambyo y’abakozi bo mu rwego rw’ubuzima yahungabanyije serivisi z’ubuvuzi muri iyo ntara, bituma abaturage bamwe bagorwa no kubona ubuvuzi bakeneye. Yongeyeho ko hari ibigo nderabuzima byafunzwe nyuma y’uko bamwe mu baforomo banze kujya ku kazi.

Guverineri yasabye abaforomo n’abandi bakozi bo mu rwego rw’ubuzima gukorana n’ubuyobozi kugira ngo ibibazo bafite bikemurwe. Yavuze ko ikibazo cyabo cyamenyekanye kandi ko ubuyobozi bw’intara buri kugirana ibiganiro na Leta y’igihugu kugira ngo haboneke igisubizo kirambye.

Ati “Iki ni ikibazo gifitanye isano na Leta y’igihugu. Turabasaba kuduha igihe tuganira na yo. Abarwayi bacu barababaye, ntitugomba kugera aho tutishyura imishahara yanyu.”

Ubuyobozi bwavuze ko imyigaragambyo yagize ingaruka zikomeye ku baturage, asaba ko ikibazo cyakemurwa mu buryo bwihuse kugira ngo serivisi z’ubuzima zisubire ku murongo.

Ubuyobozi bw’intara bwatangaje ko abakozi bashya bahawe akazi bazafasha kongera imbaraga mu rwego rw’ubuzima no kunoza serivisi zihabwa abaturage.

Abaforomo bari mu myigaragambyo ntibemeranya n’ubuyobozi ku bibazo birimo imishahara n’ibindi bibazo by’imikorere, bituma bahagarika akazi basaba ko ibyo basaba byitabwaho.

Abaforomo bagiye mu myigaragambyo babwiwe ko batazahembwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages