Ibi bije nyuma y’iminsi mike iyi sosiyete isabye imbabazi iki gihugu nyuma yo gushyira ku isoko itapi (tapis) zigaragaraho ibendera ry’u Buhinde.
Abaturage benshi b’iki gihugu barakajwe n’ibyakozwe n’iyi sosiyete bavuga ko bibabaje ndetse binateye agahinda gushyira ifoto ya Gandhi ku bicuruzwa byayo, nk’umuntu ufatwa nk’umubyeyi w’iki gihugu.
Izo kambambiri bigaragazwa ko zifite agaciro k’amadorali ya Amerika 16.99 ($16.99).
Ambasade y’u Buhinde muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yasabwe kwihaniza sosiyete ya Amazon, kugira ngo yubahe umuco w’iki gihugu nkuko BBC ibitangaza.
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Buhinde, Sushma Swaraj, yasabye Amazon gusaba imbabazi ndetse no gukura ku rubuga rwayo ibicuruzwa byayo byibasira iki gihugu, bitaba ibyo abayobozi bayo ntibongere guhabwa Visa.
Visi Perezida wa Amazon ishami ryo mu Buhinde, Amit Agarwal, yandikiye Swaraj amumenyesha ko ibyakozwe bitari bigamije kwibasira iki gihugu.
Ubusanzwe muri iki gihugu, igikorwa cyose gitesha agaciro ibendera ryacyo bihanishwa gucibwa amande cyangwa se igihano cy’igifungo.
Si ubwa mbere iyi sosiyete yibasira iki gihugu kuko no muri Kamena 2016, yafatiwe mu bikorwa byo gucuruza itapi zigaragaza ibigirwamana by’abo mu bwoko bw’Abahindu.



















TANGA IGITEKEREZO