00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iyo umwana akinnye na se bimufasha kuzamura imikorere y’ubwonko- Ubushakashatsi

Yanditswe na Ayera Belyne
Kuya 16 March 2025 saa 02:02
Yasuwe :

Gukina k’umwana n’ababyeyi ni ingenzi cyane kuko bimufasha kumva ko akunzwe, bikamwubakira icyizere ndetse akumva ko ari umuntu w’agaciro.

Gusa nubwo bimeze bityo, muri iyi Isi y’iterambere ababyeyi ntabwo bapfa kubonera umwanya abana babo kuko baba bahuze bari gushakisha imibereho, byagera ku babyeyi b’abagabo bigahumira ku mirari.

Uretse ikijyanye n’umwanya muto, mu bihugu bimwe na bimwe muri Afurika bamwe mu bagabo bumva ko iyo ukinnye n’umwana uba uri kumwimenyereza bigatuma atakubaha.

Nubwo bimeze bityo ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya Leeds bwiswe Paternal Involvement and its Effects on Children’s Education (PIECE)" bwagaragaje ko umubyeyi w’umugabo iyo akinnye n’umwana we kuva akivuka kugeza agize imyaka irindwi hari inkintu bifasha uwo mwana mu buryo bw’imitekerereze.

Ubwo bushakashatsi bwakorewe ku miryango igera ku 5000 yo mu Bwongereza mu gihe cy’imyaka irindwi. Bwasohowe mu 2023.

Bwagaragaje ko akamaro ko kuba umwana yakina na papa we ari ukuba yagira imikorere y’ubwonko yagutse ku kigero cya 20% bityo bikamufasha kuba umuhanga mu ishuri, kugira imyitwarire myiza ndetse bikamufasha kumenya gusabana n’abandi.

Abahanga mu mitekerereze ya muntu bagaragaza ko imikino abagabo bakunze gukina iba ikomeye igasaba gutekereza cyane, bityo ko iyo bakinanye n’abana babo bituma ubwonko bwabo bwaguka kuko baba babukoresha batekereza cyane mu gihe bari gukina iyo mikino ikomeye.

Si ku babyeyi b’abagabo gusa kuko n’ababyeyi b’abagore bagira uruhare runini mu gufasha abana babo, bimwe mu byo babafasha ni ukugira amarangamutima ndetse no kumenya gushyira ibintu ku murungo.

Inama zitangwa ni uko ababyeyi bose bazajya baha abana babo umwanya bagakinana by’umwihariko abagabo kuko bo iyo bakinanye n’abana babo bigira uruhare mu gukangura ubwonko ndetse bukaguka kandi iyo ubwonko bw’umuntu aba ari umuhanga, akaba yagera kuri byinshi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .